Umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ko aho ugeze, abaturage biruhutsa byumwihariko mu gace ka bwiza muri Masisi, aho abaturage benshi bawuhungiyeho barimo n’abari bamaze gutemwa n’abasirikare ba FARDC bafatanyije n’imitwe wa FDLR.
Mu gace ka Bwiza, haherutse kubera imirwano ikomeye hagati ya FARDC iri kumwe n’indi mitwe yiyambaje, ndetse n’umutwe wa M23, byanatumye uyu mutwe w’Abanyekongo ufata aka gace ka Bwiza.
Nyuma yo gufata aka gace, hari abaturage benshi bahise bahungira ku barwanyi ba M23 nyuma yo kwikanga ko abasirikare ba FARDC n’inyeshyamba za FDLR bagaruka bakabahohotera.
Umutwe wa M23 werekanye bamwe mu baturage bawuhungiyeho ubu urindiye umutekano mu buryo bw’umwihariko kubera ubwoba bahunganye.
Muri aba baturage barindiwe umutekano na M23, barimo abaje bamaze gutemwa ku maboko no ku maguru n’umutwe wa FDLR uri gufatanya na FARDC.
M23 yagize iti “Izi ni impunzi zicungiye umutekano na M23 kuko basimbutse urupfu mu maso ya MONUSCO yanze kubataba.”
Mu minsi ishize kandi hakunze kugaragara amashusho y’ubugome ndengakamere y’inyeshyamba za FDLR ziri guhohotera abaturage zibaziza kuko ari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse bamwe bishwe urupfu rubi batwitswe.
RWANDATRIBUNE.COM
Nta kintu kibabaza nko kubona inyungu zamahanga zishaka kuguranwa ubuzima bwa batutsi batuye uburasirazuba bwa congo. M23 niyibeshya igasubira inyuma muzamenye ko aka batutsi gashobotse kd frdc ntiteze kuzabacungira umutekano narimwe.