Muri iyi minsi umuryango w’abibumbye akanama kawo gashinzwe umutekano wafashe icyemezo cyo gukuriraho ibihano DRC, ibihano byabuzaga iki gihugu kugura intwaro, hiyongera ho ko ubutumwa bw’uyu muryango muri DRC MONUSCO bwongerewe igihe kingana n’umwaka, ibintu byatumwe amagambo aba menshi kubanye congo bagatangira kuvuga ko bagambanirwa n’ubutegetsi bwabo.
Umwe mubaturage w’umunye congo utuye mu mujyi wa Bukavu waganiriye n’umunyamakuru wa Rwanda tribune yamubwiye ko batigeze bishimira iyi myanzuro ndetse yemeza neza ko abategetsi babo babagambanira yagize ati” twashishikarijwe kujya mu mihanda twamagana izi ngabo za MONUSCO, turasakuza ndetse hamwe nahamwe bamwe baricwa none Leta idutabye mu nama yongeye kwemera ko bahaguma, ubwose si ubugambanyi?”
Abandi nabo kumbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ukuntu bashishikazwa n’ubuyobozi bwabasabye kwamagana abantu bwarangiza bukabaca inyuma bugaha babantu igihugu ngo bakomeze bacyigaraguremo kandi ntacyo bakora.
Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bumaze igihe kirenga imyaka 20 bukorera muri DRC , aho bwahaje bufite intego yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo nyamara ibyo byarananiranye.
MONUSCO muri iki gihugu isigaranye inshingano eshatu nyamara murizo n’ubundi yari isanzwe izifite, abantu bakibaza niba hari icyo bazageraho mugihe imyaka yose ntacyakozwe.
Umuhoza Yves