Mu gihe amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri DRC mu mwaka utaha wa 2023 yegereje, muri iki gihugu hakomeje kugaragara ihangana rikomeye hagati y’abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n’Umunyapolitiki akaba n’Umuherwe Moise Katumbi.
Byose byatangiye ubwo Moise Katumbi yatangazaga ko atandukanye n’Ihuriro ‘Union Sacree’ rigizwe n’Amashyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi .
Akimara gutangaza ibi, Moise Katumbi yahise anavuga ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri 2023, aho azaba ahanganye bikoye na Perezida Felix Tshisekedi ushaka kuyobora indi manda ya kabiri.
Moise Katumbi ,yahise anasaba abandi bayobozi barimo Abaminisitiri n’Abadepite bahagarariye ishyaka rye ER (Essemble pour la Republique) gutera umugongo Perezida Felix Tshisekedi ,ngo kuko adashoboye kuyobora DRC ndetse ko mu gihe cy’imyaka irenga itatu amaze ku butegetsi, ntacyo yabashije gukemura cyangwa kugeza ku Banyekongo.
Ku rundi ruhande, bamwe mu bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi barimo Eric Ilunga umudepite ukomoka mu Ntara ya Kasiyi y’Uburasirazuba akaba n’Umuyoboke w’Ishyaka UPDS rya Perezida Felix Tshisekedi, yahise atangaza ko Moise Katumbi ari Umunyamahanga w’Umuyahudi bityo ko atujuje ibisabwa kugira ngo abe yayobora DRC.
Yanongeyeho ko atagakwiye kujya ku rutonde rw’Abiyamamariza kuyobora DRC kuko ari Umunyamahanga.
Nyuma y’aya magambo ya Depite Eric Ilunga, abashyigikiye Moise Katumbi bahise batangaza ko kwita Moise Katumbi Umunyamahanga w’Umuyahudi, ari uburyo buri gukoreshwa na Perezida Felix Tshisekedi n’Abamushyigikiye, bikanga ko Moise Katumbi azababangamira mu matora y’Umukuru w’Igihgu yo mu 2023, nyuma yaho afatiye icyemezo cyo kuva mu ihuriro “Union Sacree” rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi akanatangaza ko azahanagana nawe mu matoro yo mu 2023
Ihangana rikoje gufata indi ntera!
Amakuru aturuka muri DRC yananditswe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, avuga ko nyuma yaho Moise Katumbi asabiye Abaminisitiri n’Abadepite gutera umugongo Perezida Felix Tshisekedi, kuri ubu uruhande rwa Perezida Tshisekedi na rwo ruri gusaba Abadepite bari mu ishyaka rya Moise Katumbi (Essemble Pour la Republique) kumutera umugongo bakitandukanya na we.
Aya makuru akomeza avuga ko Perezida Felix Tshisekedi n’ihuriro “Union Sacree” rihuriwemo n’Amashyaka amushyigikiye, bari guha akayabo k’amafaranga (indonke) abahagarariye Ishyaka rya Moise Katumbi muri Guverinoma n’Inteko ishingamategeko ya DRC, kugira ngo batere umugongo Moise Katumbi kandi banabitangarize ku mugaragaro.
Andi makuru, akomeza avuga kuri ubu Abadepite 30 kuri 69 bahagarariye ishyaka Essemble pour la Republique rya Moise Katumbi ,bamaze gutangaza ko bashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko bamufitiye ikizere nyuma yo kwakira izo ndonke.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Depute Mulamba Mputo wo mu ishyaka rya Moise Katumbi ejo ku wa 21 Ukuboza 2022, aba badepite baragira bati “Turamenyesha Abanyekongo bose, ko tukiri mu ihuriro Union Sacree ndetse ko dushyigikiye Perezida wacu Felix Tshisekedi, kugeza ku nsinzi izaturuka mu matora y’Umukuru w’iguhgu mu 2023.
Dusanga kandi igikorwa cya Moise Katumbi cyo gusezera mu ihuriro ‘Union Sacree’ ,yaragikoranye ubuhubutsi ndetse ko y’aba Abaminisitiri, Abasenateri n’Abadepite baturuka mu ishyaka Essemble pour la Republique riyobowe na Moise Katumbi, tutifatanyije na we, ahubwo tukiri inyuma y’Umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu Felix TShisekedi akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za FARDC.”
Ku rundi ruhande ariko, Moise Katumbi aracyafite abanyapolitiki benshi muri DRC no mu ishyaka rye bakomeje kumushyigikira ndetse bamaze kugaragaza ko bazaba bari kumwe na we mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2023 , ngo kuko nawe atabuze amafaranga yo kubanyanyagizamo kugira ngo bakomeze kumujya inyuma.
Ikindi ,ni uko Moise Katumbi ari umwe mu bantu bakunzwe cyane muri DRC ndetse Abanyekongo benshi by’umwihariko abakomoka mu Ntara ya Katanga, bakaba bakomeje kugaragaza ko ari we bifuza ko yayobora DRC.
Ibi ,biri gutuma abashigikiye Perezida Felix Tshisekedi batakiryama ngo basinzire, kubera kwikanga ko yazababangamira mu matora y’Umukuru w’Igihugu, mu gihe bari bizeye ko bazafatanya na we muri urwo rugamba bahanganye na Martin Fayulu na we utaboroheye .