Mubiganiro bya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kenshi bagenda bagaruka kugushyira intwaro hasi ku inyeshyamba, nyamara iyo bavuga wumva havugwa umutwe umwe kurusha iyindi mugihe hari imitwe myinshi isigaye ifatanya n’ingabo za Leta.
Uyu mutwe wa M23 ni wo mutwe wonyine uvugwa kurusha iyindi, ndetse no mu myanzuro y’inama y’i Luanda bawugarutse kurusha indi, mu gihe muri iki Gihugu hari imitwe myinshi ikomoka mu Bihugu bituranye na DRC harimo FDLR urwanya Leta y’u Rwanda, hakaza ADF umutwe w’inyeshyamba ugendera ku mahame ya kisiramu ukomoka muri Uganda, ndetse na FNL umutwe w’inyeshyamba urwanya Leta y’u Burundi tutibagiwe na RED-Tabara na wo ukomoka mu Brundi, umutwe unashinjwa kwica abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamurenge batuye muri Kivu y’amajyepfo aha naho ni mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi mitwe yose yiyongeraho indi myinshi y’abenegihugu irimo n’uyu wa M23, nyamara iyi mitwe yose ntivugwa iyo bavuze kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, kandi n’ubwo bimeze gutyo harimo n’imitwe myinshi bimaze kugaragara ko ifatanya na FARDC mugihe ariyo ahanini igaragara ko yabaye inkomoko y’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu.
Uyu mutwe wa M23 wiganjemo abo mu bwoko bw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda baharanira uburenganzira bwabo, kuko bakomeje guhezwa mugihugu cyabo ndetse bakaba banaharanira ko abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi babona amahoro dore ko abo muri ubu bwoko benshi bamaze imyaka irenga 20 bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye birimo no mu Rwanda.
Abatari bake rero bakomeje kwibaza impamvu inyeshyamba za M23 zirimo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakirengagiza inyeshyamba za FDLR zasize zikoze Jenoside mu Rwanda ndetse zikaba zaranashyizwe mu mitwe y’iterabwoba, ahubwo bagashyira imbaraga k’umutwe w’inyeshyamba z’abenegihu baharanira uburenganzira bwabo, kandi bakemera kugirana ibiganiro na Leta mu rwego rwo kugarura amahoro mu gihugu cyabo.
Nyuma y’ibi rero hari abemeza ko ubutegetsi bwa DRC bwaba butinya inshingano kubenegihugu bagahitamo kurwanya abazamuye ijambo ryo gusaba uburenganzira bwabo nk’uko byakozwe, aba bo muri M23.
Umuhoza Yves