Perezida Felix Tshisekidi wa DRC, yasabye abaturage bo mu gace ka Mbandaka kuzamuhandagazaho amajwi mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2023 ,kugirango azabashe kubaka igihugu cya DRC we yemeza ko cyamaze gusenyuka.
Perezida Felix Tshisekedi, yabitangarije mu gace ka Mbandaka gaherereye mu Ntara ya Equateur ubwo yari mu nama imuhuza n’Abayobozi b’intara zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yagize ati:” Igihugu cyacu cyarasenyutse ariko turimo kugira ibyo dukosora kugirango tubashe guhindura ibintu. Niyo mpamvu mu 2023 mbasaba kuzatora abashobora kuza mfasha kugera ku mishanga yange mfitiye iki gihugu kubw’inyungu zanyu.”
Ibi, perezida Felix Tshisekedi abitangaje mu gihe amatora y’Umukru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023 ari kugenda yegereza.
Amakuru aturuka muri DRC ,avuga ko muri iyi minsi Perezida Felix Tshisekedi yatangiye kwikanga ko amatora yo mu 2023, ashobora kuzamugora cyane nyuma yaho Moise Katumbi ukunzwe n’Abanyekongo benshi atandukanye n’ihuriro “Union Sacree” rigizwe n’Amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi.
Hiyongera ho kandi Martin Fayulu utamworoheye muri iyi minsi, kandi nawe akaba afite umubare munini w’Abanyekongo bamushigikiye.
Ibi byose ,bikaba bikomeje gutuma Perezida Felix Tshisekedi n’Abmushigikiye, batangira gukora iyo bwabaga, kugirango azabashe guhangana nabo mu matoro yo mu 2023.