Perezida Evariste Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko mu gihe M23 itakubahiriza ibyo yasabwe byo gusubira mu birindiro yahozemo, bishobora guteza ibyago by’intambara ikomeye.
Ndayishimiye Evaritse yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, agaruka ku mutekano wo mu karere byumwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ikiganiro kibaye nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko wemeye gushyira mu bikorwa imyanzuro wafatiwe birimo gushyira intwaro hasi no gutangira kuva mu bice wafashe.
Gusa uyu mutwe wavuze ko wifuza kubanza guhura n’umuhuza ndetse n’umufasha mu biganiro by’ubuhuza kugira ngo ubagaragarize ibyo wifuza ko bibanza kubahirizwa.
Muri iki kiganiro Perezida Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye na Jeune Afrique, yavuze ko nyuma yuko uyu mutwe wa M23 usabwe gusubira inyuma, ku rwego rw’akarere bongeye kubiganiraho mu nama iherutse kubera muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bakongera gusaba uyu mutwe gusubira inyuma kugira ingabo za EAC zoherejwe muri Congo zizabashe kubahiriza inshingano zazo.
Yagize “Twongeye kuganira tureba impamvu z’uko kutubahiriza ibyemejwe, hanyuma twongera kwemeranya ko M23 igomba gusubira inyuma.”
Ndayishimiye uvuga ko afite icyizere ko M23 izasubira inyuma, yavuze ko uyu mutwe uramutse utabikoze byagira ingaruka ku nshingano z’ingabo z’akarere.
Yagize ati “Ingabo z’akarere ntabwo zizabasha kujya mu bice zigomba kujyamo kuko haba hari ibyago byo kuba imirwano.”
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko hari icyizere ko ibi bibazo by’umutekano mucye mu karere bigiye kurangira ndetse ko hari n’amakuru ko n’umutwe wa M23 na wo utifuza gukomeza kurwana.
RWANDATRIBUNE.COM