Padiri Thomas Nahimana niwe washinze Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” rirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr” n’ikindi gikorera kuri Youtube kizwi nka”Isi n’Ijuru” ndetse akaba yaranshinze Guverinoma avuga ko ari iy’u Rwanda ikorera mu Buhungiro.
Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti, akaba avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Padiri Nahimana w’imyaka 50, yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.
Icyo kinyamakuru, ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ,no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside .
Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange, bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, byakunze kuranga Padiri Nahimana.
Nahimana, yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.
Yaje gutandukana na Kiriziya Gatorika !
Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje kwirukanwa kuri uwo mwanya nyuma yo kuvugwaho imyitwarire idahwitse, irimo kunyereza umutungo no kubiba amacakubiri mu ntama yari ashinzwe kuragira.
Ni icyemezo cyafashwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana kuwa 19 Mata 2013, wemeje ko Padiri Nahima yatandukiriye inshingano ze za gisaseridoti akivanga muri Politiki ishingiye ku macakubiri.
Yahise ahunga yerekeza mu Bufaransa atangira gusebya u Rwanda!
Nyuma yo gushoberwa, Nahimana yahisemo kwerekeza k’Umugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubufaransa, maze agezeyo atangira kuvuga ko mu Rwanda nta kigenda, abahari nta mahoro bafite, ubukene n’ubwicanyi ari byo bibaranga, kandi ko igice kimwe cy’abaturage cyahejwe mu iterambere n’imiyoborere by’igihugu.
Padiri nahimana Thomas , yaje gushinga ishyaka aryita “‘Ishema ry’u Rwanda’”, ndetse mu 2016 aca igikuba avuga ko azaza i Kigali kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yari buzabeho umwaka ukurikiyeho, n’ubwo bitamukundiye.
Ibyo bimaze kumupfubana, uyu mugabo yigererejeho avuga ko ashinze leta ikorera mu buhungiro, ndetse anashyiraho abaminisitiri 14.
Amaze kuburanirwa, Nahimana yasubiye mu Bufaransa akomeza amagambo ye y’urwango n’ibikorwa by’amacakubiri no gusebya Ubutegetsin bw’u Rwanda.
Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi .
Ingengabitekerezo y’urwango, ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana Thoams, zakunze kunyura ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr n’Ibiganiro acisha kuri radiyo ye ikorera kuri murandasi izwi nka”Isi n’Ijuru”.
Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana yashimangiye ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.
N’ubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “Ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.
Mu mvugo z’uyu mu padiri, ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ,ahubwo akavuga ko bahunze Ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.
Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ubushinyaguzi, kuko bahora batabururwa kandi kigamije inyungu z’amafaranga, ngo kuko iyo mibiri isurwa igihugu kikinjiza amafaranga .
Nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe na FPR Inkotanyi, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko, ariko kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.
Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.”
Ni umufana ukomeye wa FDLR
Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.
Arangwa n’Ikinyoma gikabije
Padiri Nahima Thomas ,aherutse gutungura Isi ubwo yavugaga ko Umukuru w’Igihugu atakiriho, na nyuma yo kwibonera Perezida Kagame atanga ikiganiro n’abanyamakuru, yakomeje guhinyuza avuga ko ibyakozwe ari nka filime yakinwe.
Amwe mu magambo yatumye benshi bamwibazaho aheruka gutangaza, naho yavuze ko yifuza abasazi 1000 bamze nkawe, barangiza bagakora Batayo yise “Kagoma”(Imwe muri Batayo zahoze ari iza FDLR) kugirango bazaze i Kigali bayifate mu rwego rwo kuburizamo amatora y’Umukuru w’Ihiguhugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.
Imyumvire nk’iya Nahimana ariko, nayo isa nk’idafite ahazaza, kuko abantu benshi bagenda bayizinukwa uko imyaka ishira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibikorwa by’abantu nka Padiri Nahimana Thomas bitaramba, kandi bashobora kuzisanga i Kigali nk’uko byagendekeye Paul Rusesabagina.