Nyuma y’uko Umusaseridoti wo muri Diyoseze ya Ruhengeri afashe icyemezo cyo gusezera ku bupadiri avuga ko yabyiyemeje nyuma yo kubura amaso akabona Kiliziya Gatulika irimo ubwirasi n’uburyarya, Umushyumba kwa Kiliziya Gatolika ku Isi yakomoje kuri izi mpamvu.
Papa Francis avuga ko hari umudayimoni wigaragaza ko ari mwiza ariko afite ubwibone, ukomeje kwinjirira abashumba bakuru b’iri torero bakorera i Vatican kandi ko kuwamagana bidahagihe ahubwo ko abashumba bakuru ba Kiliziya bagomba guhinduka.
Ati “Kwamagana byonyine bishobora kudushuka, tukibwira ko twakemuye ikibazo, mu gihe icy’ingenzi ari uguhinduka, bitwemeza ko tutazongera kuba imbohe z’inzira z’ibitekerezo bibi, akenshi bimwe byo mu Isi.”
Ni ubutumwa Papa Francis yahaye ba Karidinali bakorera mu biro bikuru bya Kiliziya kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, ubwo yabagezagaho ubutumwa bubanziriza umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu Kirisitu, uzwi nka Noheli uba tariki 25 Ukuboza buri mwaka.
Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika, CNA, bitangaza ko Papa Francis yashimangiye ko bafite ibyago byinshi kurusha abandi kuko binjiriwe n’Umudayimoni utuma abakorera muri biro by’i Vatican bumva ko ari beza kurusha bagenzi babo,aho guhinduka ngo bakora neza umurimo bahamagariwe bagahugira muri ibyo.
Papa Francis atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas yiyambuye ikazu mu ibaruwa yanditse tariki 06 Ukuboza 2022, ayigenera umushumba we Musenyeri Harolimana Vincent usanzwe ari umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri.
Niwemushumba Phocas yari amaze iminsi ari muri Autriche aho yari yarajyanwe n’amasomo, akaba ari na ho yandikiye iyi baruwa isezera ku muhamagaro we.
Yavuze ko aha yabaga i Burayi yafashe umwanya uhagije wo gusuzuma ku bikorerwa muri Kiliziya Gatulika.
Ati “Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo. Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”
Niwemushumba Phocas kandi yifashishije umurongo wa bibiliya Matayo 5 umurongo wa 20, agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”
Benshi bibaza uburyarya Padiri Niwemushumba Phocas avuga.Dore bumwe mu buryarya bwa Kiliziya Gaturika: Nkuko ibinyamakuru byinshi bibyerekana,abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bafite abagore n’abana.Muli macye,barasambana,nyamara bakigaragaza nk’abihaye Imana,bakajya imbere,bagasoma Misa.Iyo basomye Misa,bandikirwa amafaranga.Nyamara Yesu yarasabye abakristu nyakuli bose,kujya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imanana ku buntu.Nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Bivanga muli politike,etc…