Perezida Felix Tshisekdedi wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka Utaha wa 2023, akomeje guterwa ubwoba n’ubufatanye bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi ,Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege.
Amakuru aturuka muri DRC, avuga ko muri iyi minsi Abagabo bane bakomeye muri Politiki ya DRC aribo Joseph Kabila wahoze ategeka iki gihugu , Martin Fayulu, Moise Katumbi na Dr Denis Mukwege ,bari mu mugambi wo kwishyira hamwe kugirango bazahangane n’ihuriro ‘Union Sacree’ rigizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi.
Aya makuru, akomeza avuga ko hari ibimenyetso biri kwigaragaza aho nyuma y’imyaka igera kuri irindwi badacana uwaka ,muri iyi minsi amatora yegereje, Moise Katumbi na Joseph Kabila bameranye neza cyane ndetse bakaba basigaye bafitanye umubano wihariye.
Aba bagabo bombi bakomoka mu ntara ya Katanga, ngo barifuza guhuriza umugozi umwe kugirango bahigike Felix Tshisekedi ukomoka mu ntara ya Kasayi.
Ikindi kimenyetso ,n’uko umwe mu bambari ba Martin Fayulu witwa Devos Kitoko byari biteganyijwe ko ajjya i Lubumbshi ,aho yari yoherejwe na Martin Fayulu kwitabira umuhango w’Ishyaka ER(Essemble pour la Republique) wari ugamije kwemeza Moise Katumbi nk’umukandi uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2023 nyuma yo gusezera mu ihuriro “Union Sacree” rishyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, ariko abuzwa kujyayo ubwo yari ageze ku kibuga k’indege cya N’djili.
N’ubwo yabujijwe kujyayo, Martin Fayulu yahise ashyiraho uhagarariye Ishyaka rye mu Ntara ya Katanga kwitabira iwo muhango.
Andi makuru, avuga ko Martin Fayulu nawe muri iyi minsi afitanye umubano w’akadasohoka kandi wa hafi na Dr Denis Mukwege ndetse ko basigaye bakunda guhura kenshi, bakagirana ibiganiro byibanda kuri Politiki ya DRC n’ibibazo by’umutekano iki gihugu kiri gucamo.
Hari andi makuru, yemeza ko kuba Perezida Felix Tshisekedi ashyigikiwe n’ihuriro ry’amashyaka yibumbiye mu kiswe”Union Sacree”, aribyo biri gusunikira Joseph Kabila, Moise Katumbi, Martin Fyulu na Dr Denis Mukwege gutekereza uko nabo bashyira hamwe , kugirango bazafatanye guhangana na ‘’Union Sacree” Igizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi ,batifuza ko yazongera kuyobora DRC muri manda ya Kabili.
Ibi, ngo bikomeje gutera impungenge n’ubwoba bwinshi Perezida Felix Tshisekedi n’abamushigikiye, bitewe n’uko bano bagabo uko ari bane, ari abantu bafite ijambo rikomeye muri politiki ya DRC ndetse bakaba bafite ubunararibonye muri politiki n’abayoboke benshi kurusha Perezid Felix Tshisekedi .