Hashize igihe umutwe wa RCN ya Kayumba Nyamwasa urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, udakoma cyangwa se ngo wigaragaze mu nkubiri wari watangije yo kurwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2010 ubwo Kayumba Nyamwasa yahungaga igihugu akerekeza muri Afurika y’epfo ,yasanze mu buhungiro abandi basangirangendo bari bamubanjirijeyo, barimo Patrick Karegeya, Jonathan Musonera ,Theogene Rudasingwa mukuru we Gahima Gerard n’abandi bahoze m’Ubutegetsi bw’u Rwanda no m’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Akimara kugera mu buhugiro, yahise afatanya nabo asanze yo, bashyinga ishyaka baryita RNC( Rwanda National Congress) ,bavuga ko mu gihe gito gishoboka baraba bakuyeho Ubutegetsi buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Icyakoze ,abakurikiranye inkubiri y’Aba bagabo, baje gusanga nta kintu gifatika cyagombaga gutuma batangiza intambara k’u Rwanda, usibye umujinya bari bafitiye Parezida Paul Kagame ,utarigeze wihanganira amakosa yabo, bigatuma bakuramo akabo karenge berekeza iy’Ubuhungiro. aha niho haturutse akazina bahimbwe kazwi nka ” Abarakare”
Bakimara gushyinga iri shyaka, bateguye ibitero byaza gerenade mu mujyi wa Kigali byahitanye abasivile b’inzirakarengane.
Bivugwa ko Ibi bitero, byateguwe na Patrick Karegeye wahoze akuriye Iperereza ryo hanze, afatanyije na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba mukuru wa RDF, ndetse hari abemeza ko aribyo Patrick Karegeye yaba yarazize ubwo yicirwaga muri hoteri yo muri Afurika y’Epho .
Mu kiganiro Kayumba nyamwasa yagiranye n’itangazamakuru muri Afurika y’epho mu mwaka wa 2012, yavuze ko vuba bidatinze RNC izaba yakuyeho Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi ,anasaba Abanyarwanda baba hanze kumuyoboka no gutera inkunga RNC kugira ngo bazabashe kubigeraho.
Nyuma y’igihe gito, RNC yatangiye kubona abayoboke biganjemo abahunze igihugu, kubera impamvu zitandukanye zirimo kutubahiriza inshingano zabo , kunyereza umutungo, ruswa ,abahunze gacaca n’ingengabiterekezo ya Jenoside n’abandi bakuyemo akabo karenge batinya gukurikiranwa n’ubutabera.
Ubwo hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda, RNC yarushijeho kuvugwa cyane ari nako yivuga ibigwi aho ivuga ko ariwo mutwe ukomeye kandi ufite intego ifatika mu mitwe yose irwanya Ubutegetesi bw’u Rwanda ikorere hanze.
RNC kandi, yari inizeye ubufasha bwa Uganda bugifitanye amakimbirane n’u Rwanda ,maze itangira kurema imitwe yitwaje intwaro izwi nka” P5” ,ivugako iri kwitegura gutera u Rwanda vuba igakuraho Ubutegetsi .
Iyi P5 ariko ,ntiyamaze kabiri kuko ubwo yajyaga gushyinga ibirindiro muri Kivu y’amajyepfo, yatangiye kugirana imikoranire n’Umutwe wa FDLR, maze bumvikana ko abarwanyi ba P5 bagomba kuva muri Kivu y’Amajyepfo bakazamuka muri Kivu y’Amajyaruguru kugirango bahure n’abandi barwanyi ba FDLR maze bategure igitero simusiga k’u Rwanda.
Ntabwo byabahiriye kuko ubwo bari munzira berekeza muri Kivu y’Amajyaruguru, baje guhura n’uruva gusenya baraswaho bikomeye ,benshi bahasiga ubuzima abandi barimo Maj Mudatiru wari ubayoboye bisanga mu Rwanda bari mu butabera ,P5 iba irangiye ityo.
Hagati aho ariko ,RNC yaje guhura n’ibindi bibazo uruhuri bitandukanye, birimo gucikamo ibice inshuro zigera kuri eshatu zose, biturutse k’ukuba bamwe mu bari bayigize barafashe umwanzuro wo kwitandukanya nayo.
urugero rwa mbere ni Dr Theogene Rudasingwa afatanyije na Gahima Gerard, Johnatan Musonera n’abandi, bitandukanyije na RNC bashinga iryabo shyaka maze baryita “Ishakwe Freedom Mouvemnent”
hari kandi na Nsabimana Callixte Sankara ,Noble Marara, Kazigaba Andre…. nabo bitanduknyije na RNC bashyinga RRM( Rwanda Revolution Mouvement) , mu gihe inkundura yo mu 2019 yasize Jean Paul Turashimye, Rea Karegeya ,Tabita Gwiza n’abandi bitandukanyije na Kayumba nyamwasa bamushinja kugambanira Ben Rutabana maze bashyinga iryabo shyaka bise RAC( Rwanda Alliance For Change).
Mu bindi byatumye Umutwe wa RNC ucikagurikamo ibice,ni ukurwanira Ubuyobozi aho bashinjaga Kayumba Nyamwasa igitugu no guhindura RNC akazu k’umuryango we, gupfa amafaranga y’imisanzu n’ibindi.
Hagati aho ariko, RNC yari yararemye icyo yise “Intara” zari zigizwe n’abantu bayihagrariye mu bihugu bitandukanye, birimo Uganda, Ubufaransa, Kanada, USA, Ububirigi,ibihugu byo muri Scandinavia , Afurika y’epho ahabarizwa Kayumba Nyamwasa ufatwa nk’umucurabwenge mukuru wa RNC.
RNC kandi ,yaje guhura n’uruva gusenya ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wongeraga kuzahuka, maze umuhungu wa Perezida Museveni Gen Muhoozi Kainerugaba akayirukana muri Uganda aho yari ifite abayoboke benshi, avuga ko atakwihanganira abantu bashaka kurwanya Uncle we(Perezida Paul Kagame) ari naho uyu mutwe watangiye k’uburirwa irengero
Ubu RNC igahagaze ite?
Amakuru dukesha umwe mu bahoze muri RNC utuye muri USA utashatse ko amazina ye ajya hanze ku mpamvu z’Umutekano we ,avuga ko muri iyi minsi RNC iriho nk’itariho kuko benshi mu bayoboke bayo bayivuyeho .
Aba bayoboke, ngo bakomeje gutegereza isezerano ry’uko RNC izabacyura mu Rwanda nk’uko Kayumba Nyamwasa yari yarabijeje, ariko amaso aguma guhera mu kirerere, babonye barambiwe bahitamo gukuramo akabo karenge maze bajya kwikomereza imirimo ibateza imbere.
Yakomeje avuga ko, nta muntu ugipfa gutanga umusanzu we ngo arawuha RNC nyuma yo gutahura ko ayo mafaranga ,yigira mu mifuko ya Kayumba Nyamwasa n’agatsiko ke bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.
Ubu ,Umutwe wa RNC wahisemo kurwanira intambara yawo ku mbuga nkoranyambaga na zaradiyo zikorera kuri Murandasi, nyuma yaho ibyo kugaba ibitero k’u Rwanda binaniranye ndetse no muri Diporomasi bikaba byaranze.
Iyi nkuru ni iy’umwaka. Ukwiye umudali kabisa.