Mu itangazo ryasohowe na Ministeri y’Ububanyi n’amahanga ya Burkina Faso ejo kuwa 23 Ukuboza 2022 ,Ubuyobozi bw’igihugu cya Burkina Faso bwirukanye Barbara Manzi wari umuhuzabikorwa w’ishami rya ONU muri icyo gihugu.
Uyu mwanzuro usaba Barbara Manzi kuba yavuye k’Ubutaka bwa Burkina faso bitarenze ku musi wejo hashize tariki ya 23 Ukuboza 2022.
N’ubwo iri Tangazo ritagaragaramo impamvu zatumye guverinoma ya Burkina ifata icyo cyemezo, biravugwa ko Barbara Manzi yaba yazize gutanga amakuru y’Ibinyoma ku kibazo cy’imitwe yiterabwoba yugarije icyo gihugu no kwivanga muri politiki y’imbere mu gihugu cya Burkina faso.
Kuva Capt Ibrahim Traore yafata Ubutegetsi abuhiritseho Col Damiba kuwa 30 Nzeri 2022, igihugu cya Burkina faso cyahise kijya mu ihangana rikomeye n’Ubufaransa, busanzwe bunafite ubudahangwarwa ( droit de Veto) mu Kanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Aya makuru, akomeza avuga ko Col Damiba wahiritswe k’Ubutegetsi yari ashigikiwe n’Ubufaransa n’ibindi bihugu bikomeye by’Uburengerazuba bw’Isi ,mu gihe Cpt Ibrahim Traore wamuhiritse ashigikiwe n’Uburusiya.
Akimara guhirika Col Damiba, Uburusiya bwoherereje ubutumwa bw’ishimwe Capt Ibarahim Traore, bwongeraho ko bushimishijwe cyane n’impinduka zabaye m’Ubutegetsi bwa Burkinafaso, ngo kuko Col Damiba yari yarabaye igikoresho cy’Ubufaransa n’Ibihugu by’Uburengerazuba.
K’urundi ruhande, Ubufaransa na ONU bamaganye bikomeye ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Col Damiba buvuga ko ari igikorwa cy’urugomo cyakozwe n’agatsiko k’abasirikare.
Abasesenguzi mubya politiki, bemeza ko ariyo nkomoko y’amakimbirane ya hato na hato hagati y’Ubutegetsi bwa cpt Ibrahim Traore n’ibihugu by’Uburengerazuba bihanganye n’Ubursiya muri Ukraine.
Ubu ibintu nti byifashe neza ku mubano wa Burkina Faso n’Umuryango w’Abibimbyu nyuma yaho iki gihugu, gifatiye umwanzuro wo kwirukana Barbara Manzi Umutariyani uhagarariye ONU muri Burkina Faso.
Hari andi amakuru avuga ko Ubufaransa butishimiye Ubutegetsi bwa Capt Traore, buri gusaba ibindi bihugu bikomeye by’inshuti bibarizwa muri ONU nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’ibindi gutera umugongo Burkina Faso byaba ngombwa bakanayifatira ibihano bikomeye by’ubukungu.
Ubutegetsi bwa Capt Ibrahim Traore nabwo, ngo bukomeje kwiyegereza Uburusiya kugirango bubufashe guhanga n’igitutu cy’Ibihugu by’Uburengerazuba n’umuryango w’Ababibumbye ONU batamworoheye muri iyi minsi.
Burkinafaso kandi, yagaragaje ko yifuza ko Uburusiya bwayoherereza abacancuro bazwi nka”Wegners Group” kugirango bafashe iki gihugu guhangana n’ibikorwa byiterabwo byibasiye igihugu cyabo banashinja Ubufaransa kubigiramo uruhare.
Aya makuru kandi ,akomeza vauga ko nyuma ya Mali hari abarwanyi ba “Wegner Group” baturutse mu Burusiya bamaze kugera muri Burkina Faso rwihishwa ,ibintu bitashimishishe Ubutegetsi bwa Emmanuel Macro w’Ubufaransa by’umwihariko, n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange.
Kugeza ubu, Ubutegetsi bwa Capt Traore buhanganye n’itutu cy’ibihugu by’Iburengerazaba bw’Isi, kuberako cyahisemo gukorana n’Uburusiya mu gihe iki gihugu cyari kimaze imyaka uruhuri gikorana n’Ubufaransa bwanagikoronije.
Ubufaransa, busanga mu gihe Burkina Faso yahindukira igakorana n’Uburusiya hari inyungu zayo bwari busanzwe bufite muri iki gihugu zishobora kubangamirwa.
Umuryango w’Abibumbye nawo, usa n’uri k’uruhande rw’Ubufaransa bitewe n’Ubushuti iki gihugu gifitanye n’Ibihugu by’ibihangange ku isi, binafite ijambo rikomeye muri uyu muryango(ONU)