Kylian Mbape ukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’Amaguru y ‘Ubufaransa, yavuze ko kuba umubyeyi we yarasabwe ruswa ,ari yo mpamvu yatumye adakinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Kameruni.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Kylian Mbape umwe mu bakinnyi babahanga bakiri bato ku Isi, yatangaje ko ubwo yari ataraba icyamamare, yifuje gukinira ikipe ya Kameruni nk’Igihugu akomokamo ariko biza kwangwa.
Yakomeje avuga ko Se umubyara ,yamenyesheje Abayobozi b’ Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni , ko afite umwana w’umuhanga ukiri muto ukina mu Bufaransa ndetse ko yifuza ko bamuhamagra mu kipe y’igihugu ya Kameruni.
Abayobozi biri shyirahamwe, ngo basubije Se wa Mbape ko niba yifuza ko umwana we akina mu kipe y’Igihugu ya Kameruni , hari amafaranga agomba kubanza kubaha .
Yagize ati:” Ubwo nari nkiri muto ntaramenyekana, Data umbyara yahamagaye abayobozi b’ishyirahamnwe ry’umupia w’amaguru muri Kameruni abasaba ko bampamagara mu kipe y’igihugu. Igitangaje n’uko bamusubije ko kugira ngo bishoboke ari uko yabanza kugira amafaranga abaha. n’uko byagenze bituma nta kinira Kameruni”
Yongeye ko muri ibi bihe yabaye icyamamare, yumva Abanyakameruni benshi bamwiyitirira bavuga ko ari Umunyakameruni, ariko ko ibyo bagomba kubyibagirwa no kubishyira k’uruhande, kuko we ari Umufaransa kandi yishimiye kuba ari Umufaransa.
(Xanax)
Ibyo ni byo bitima Africa ihora inyuma.
Ni umufaransa ufite inkomoko muri Cameron. Ibyo ajye abizirikana.