Abanyapolitiki batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa DRC, aribo Martin Fayulu na Dr Denis Mukwege, batunze agatoki Perezida Felix Tshisekedi, kuba ari inyuma y’umugambi wo gucamo ibice iguhugu cyabo cya DRC(Balkanisation).
Aba banyapilitiki, bavuga ko Perezida Felix Tshisekedi, ari gukorana n’Ibihugu by’Abanyamahanga mu rwego rwo gucamo DRC ibice.
Bakomeza bavuga ko muri ibi bihe, DRC yugarijwe n’imitwe y’abasirikare baturutse mu bihugu bituranyi barimo ingabo za EAC, iza Uganda ziri muri operasiyo Shuja, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation .
Bongeye ho ko, ibi byose biri guterwa n’uko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi budashoboye ndetse ko ntacyo bwitayeho mu kurwanya uyu mugambi kandi akaba ari nabwo bwahisemo Politiki yo gukoresha Abanyamahanga mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Baragira bati:”DRC irugarijwe. Perezida Tshisekedi yahisemo Politiki yo gukoresha Abanyamahanga mu gukemura ikibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bw’Igihugu cyacu. Ubu huzeye ingabo z’Amahanga kandi umugambi wabo ni ugushyira mu bikorwa gahunda ya Balkanisation. Byose ariko biraterwa n’intege nke z’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi wahisemo iyo politiki ndetse bukaba butitaye mu kurwanya uyu mugambi mubish wo gucamo DRC ibice( Balkanisation).”
Bongeyeho ko aho kuvugurura igisirikare cya FARDC mu rwego rwo kucyongerera imbaraga,Perezida Felix Tshisekedi yahisemo kwifashisha ingabo z’Amahanga, zirimo n’izituruka mu bihugu bifite uruhare mu guteza umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC birimo u Rwanda na Uganda.
DRC iyobowe n’inanga tu,Koko babuze umunyabwenge n’umwe ngo ayobore igihugu cg bamwemere nk’umujya-nama?
1/barimo kwica abaturage babo bahora uko baremwe(Rwandofones)ibyo ntacyo abo biyita abanyabwenge babivugaho?
2/bananiwe kwitandukanya nabicanyi ba FDLR ahubwo barivanze muri byose
3/bananiwe gucyura impunzi zabo zuzuye mu karere zahunze ubwicanyi bwabo kdi ntacyo babivugaho
4/bananiwe kumvikana n’abene-gihugu babo(M23)ubucucu bwabo bubereka ko ar’abanyamahanga juste nk’uko MRND bakiriye iwabo yabigenje igihe yahakanaga ko FPR ar’abanyarwanda
5/iyo Balkanisation bavuga niba izanabaho nibo bazayikora kubera ubucucu bwabo.