Umutwe wa M23 uvuga ko nubwo wavuye mu birindiro byawo muri Kibumba, ariko ko igihe cyose FARDC n’abambari bayo bakongera kubagabaho ibitero, ntacyabuza guhita bongera kubasubiza inyuma.
Mu cyumweru gishize, Umutwe wa M23 wagaragaje ko wifuza ko ibibazo bikemuka binyuze mu nzira z’amahoro, wemera kurekura agace ka Kibumba kari kamaze iminsi kari mu maboko yawo.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ubwo ubuyobozi bw’igisirikare cy’uyu mutwe, bwashyikirizaga ku mugaragaro Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aka gace.
Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Maj Willy Ngoma agaruka kuri iki cyemezo cyafashwe n’uyu mutwe, yagize ati “Twasubiye inyuma mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Luanda. Ariko nibonge kutugabaho ibitero, natwe tuzagaruka.”
Gusa uyu mutwe uvuga ko wizeye ko aka gace ka Kibumba gakomeza kugenzura n’itsinda ry’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nkuko biteganywa n’imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zari zigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Gusa igisirikare cya Congo Kinshasa cyavuze ko ibyo kuba uyu mutwe wa M23 waragaragaje ko urekuye agace ka Kibumba, hari indi impamvu itari nziza ibyihishe inyuma.
Ku wa 24 Ukuboza 2022, umuvugizi wa FARDC Gen Sylvain Ekenge yatangaje ko icyo umutwe wa M23 wakoze uva mu gace ka Kibumba ari ukuyobya uburari bivanze n’uburyarya, mu rwego rwo kujijisha no kurangaza Abanyekongo n’Imiryango mpuzamahanga.
RWANDATRIBUNE.COM