Perezida Yoweri Kaguta Museveni ujya wiyambazwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo ayifashe mu bibazo by’umutekano byayimunze, yongye gushimangira ko iki Gihugu gikwiye kuganira n’umutwe wa M23.
Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2022, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye intumwa yohererejwe na mugenzi we Félix Tshisekedi, zimugezaho icyifuzo cyuko Congo yifuza ko agira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo bya M23.
Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo muri RDC, Alexis Gisaro, zakiriwe na Museveni zikamugezaho ubutumwa bwa Tshisekedi.
Alexis Gisaro yavuze ko Igihugu cyabo cya Congo cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye biri guterwa n’umutwe wa M23 uhanganye na FARDC.
Mu ijambo yageje kuri Museveni, uyu Alexis Gisaro yavuze ko RDC ikurikije imbaraga afite mu karere, ntawashidikanya ko yagira uruhare mu gutuma haboneka umuti w’ibi bibazo.
Icyo gihe yari yagize ati “Tuzi imbaraga ufite mu karere kandi twizeye ko umuti utapfa kuboneka utabigizemo uruhare. Twaje kugira ngo tuganire ku nzira zatuganisha ku muti w’ikibazo dufite.”
Icyo gihe kandi Museveni yasabye Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 wari wamaze gufatwa nk’uw’iterabwoba, ndetse ugakurwa mu biganiro byari byatangiye kubera i Nairobi muri Kenya.
Kuri iyi nshuro, Museveni yongeye gusubiriramo Guverinoma ya Congo ko ntakindi cyatanga umuti atari ibiganiro mu gihe iki Gihugu cyo gikomeje gutsemba ko kitazaganira n’uyu mutwe cyamaze kubatiza uw’iterabwoba.
Museveni yagize ati “M23, ni bamwe mu bagize indi mitwe y’Abanyekongo. Hari M23, Mai-Mai, CODECO… Iyi mitwe yose igomba kuganirizwa.”
Si Museveni usabye Congo kuganira n’umutwe wa M23 kuko n’inama zose zagiye ziterana zigamije gutora umuti w’ibi bibazo biri muri Congo, zose zasabye ko iki Gihugu kiganira n’imitwe yose ikomoka muri Kongo irimo n’uyu wa M23.
RWANDATRIBUNE.COM