Impuguke muri Politiki nyarwanda, Polisi Denis yaciriye umugani Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, amugaragarirza ko abari kumugira inama bari kumuroha ku bibazo bya M23 ifite icyo irwanira ariko akaba akomeje kuyima amatwi.
Mu butumwa burebure yanyujije kuri Twitter ye, Polisi Denis yateruye agaragaza ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarirwa amoko 250 hagendewe ku mico, ururimi ndetse n’uduce batuyemo.
Iyi nzobere muri politiki, ivuga ko gusa hari amoko ane azwi muri iki Gihugu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, arimo Abaruba bagize 18%, Abamongo bagize 17%, Abacongo bagize 12%, ndetse n’ubwoko bw’Abanyarwanda bagize 10% barimo Abahutu n’Abatutsi.
Polisi Denis wavugaga ko aya moko ari yo makuru azwi cyane muri Congo yanemejwe n’abashakashatsi, yavuze ko hari andi moko mato mato nka Lunda, aba Tetela, aba Tchokwe, aba Bangala, aba Shi, aba Nande, aba Hunde, aba Tembo, aba Bembe.
Yanagarutse ku mateka y’iki Gihugu cyabayeho mu myaka y’ 1910-1913 ubwo Abadage bari bamaze kumvikana n’Ababirigi, ndetse icyo gihe ubwo iki Gihugu cyakatwaga, hakaba hari ibice by’u Rwanda byagendeyemo ari na yo mpamvu kugeza ubu muri Congo hari abaturage bavuga Ikinyarwanda.
Aha ni ho yahise agaruka ku bikomeje gukorerwa aba baturage, ati “Iyo biyemeza ngo abavuga ikinyarwanda nibave ku kubutaka bwa Congo bagira ngo bajye he kandi bari iwabo.”
Yakomeje agira ati “Umuntu ashobora kwibaza: -Ubutegetsi bwa Félix bushaka ko abantu bavuga ikinyarwanda bari muri Congo mbere y’kinyejana cya 17, mbere y’uko Abakoloni baca imipaka ya Afurika bava ku butaka bwabo bakajya he?”
Yanagarutse ku mahanga akomeje kurebera mu gihe abaturage bavuga Ikinyarwanda muri Congo bakomeje kwicwa urw’agashinyaguro, nyamara uwo muryango mpuzamahanga ari wo nyirabayazana waciye imipaka muri ubu buryo.
Ati “None ko mbona byigira nyoni nyinshi ni ukugira ngo bidahungabanya inyungu bifite cyangwa bishobora kubona muri Congo maze na jenoside bakayibona ikorwa bakaruca bakarumira?”
Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ibyo ari byo byose ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’ kandi ufite impamvu arwanira ntasinzira igihe cyose ataratsinda urugamba. Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Ikinyago gisuzuma umugisha’ Abo bose bagira inama Tshisekedi bamenye ko ‘Inama irakuka si ikabande’.”
Perezida Paul Kagame na we aherutse kugaruka kuri bariya Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kubangamirwa mu Gihugu cyabo, avuga ko atabazwa ibyakozwe mu myaka yatambutse yo gukata imipaka mu buryo bwatumye Abanyarwanda bisanga ku butaka bwa Congo.
Umukuru w’u Rwanda kandi yakunze kugaragaza ko umuzi w’iki kibazo ari umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakajya kuyikomereza muri Congo, akavuga ko kurandura iki kibazo bikwiye guhera kuri uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM
Ikbzo na bahutu bavuga ikinyarwanda biyibagije ko bahaturanye cg bakatiweho imipaka hamwe na batutsi. Rero ingengabitekerezo ya jenocide yazanywe na fdlr niyo irigutuma bumva ko abavuga ikinyarwanda bagomba guhambirizwa ari abatutsi gusa. Ntanarimwe umuntu uharanira gutaha iwabo acika intege, nubwo inyungu zamahanga zateranira kuri M23 bakayirukana yagenda arko ikbzo ntijyaba gikemutse. Mu rwego rwo gushaka amahoro arambye ningombwa ko habaho kwemera ko M23 ari abavandimwe bagatuza bagaturana.