Abakuru b’Intara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bavuaga ko bashigikiye Perezida Felix Tshisekedi ndetse kobifuza ko ariwe wakongera kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri.
Ibi, babitangaje nyuma y’Inama yabahuje na Pereizda Felix Tshisekedi mu gace ka Mbandaka gaherereye mu Ntara ya Equateur guhera mu mpera z‘ikimweru gishize.
Mu itangazo bashize ahagaragara ku musi wejo , bavuga ko impamvu Perezida Felix Tshisekedi akwiye indi manda, bituruka ku kuba mu Burasirazuba bwa DRC hakiri ibibazo bikomeye by’Umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, Ikibazo cy’imibereho y’Abaturage ikiri hasi n’ibindi bibazo yasigiwe n’Ubutegetesi bwa Joseph Kabila wamubanjirije.
Bongeyeho ko Perezida Tshisekedi ,yagaragaje ubushake n’ubushobozi mu gukemura bino bibazo bygarije DRC, bityo ko akwiriye indi manda ,kugirango azabashe kubona umwanya uhagije wo kubishakira ibisubizo nk’uko yabitangiye kuva yajya k’Ubutegetsi mu 2019.
K’urundi ruhande ariko, Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi muri DRC , bavuga ko Perezida Tshisekedi yatangiye gahunda yo guha ruswa abagize Guverinoma, Inteko ishinga amategeko na Sena , kugirango bazamufashe gutsinda amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.
Bakomeza bavuga ko mugabambi wa Perezida Felix Tshisekedi, ari ukwiba amatora abifashijwemo n’abambari be n’abandi ari kwiyegereza muri iyi minsi.
Kuwa 25 Ukuboza 2022, Martin Fayulu, Moise Katumbi ,Augustin Matata na DR Denis Mukwege Abanyapolitiki bakomeye muri DRC kandi bafite imbaga nini y’Abanyekongo babari inyuma, batangaje ko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bunaniwe ndetse ko bugomba kuvaho, kuko kuva yabujyaho nta kibazo na kimwe cyaba icy’umutekano wa DRC, ubukene bwugarije Abanyekongo, ruswa kubaka ibikorwa remezo n’Ibindi arabasha gukemura.
Kuri ubu , biravugwa ko aba bagabo uko ari bane, bari muri gahuda yo kwishyira hamwe kugirango bazabashe guhangana n’ihuriro “Union Sacree’’ rigizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Tshisekedi kugirango bazabashe guhangana nawe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2023.