Intambara y’amagambo irakomeje mu mutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda by’umwihariko hagati ya Gen Jeva na Chantal Mutega.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo Ubwiyunge isanzwe inavugira uyu mutwe, Gen Hakizimana Antoine Jeva yavuze ko ubu ariwe Mugaba mukuru w’Ingabo za CNRD/FLN awusimbuyeho Lt Gen Hamada.
Yakomeje avuga ko Lt Gen Hamada, yakuweho ikizere n’akanama k’inararibonye za CNRD/FLN kuwa 22 nzeri 2022, mu nama yabereye i Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo .
Yongeye ko atari Lt Gen Hamada wakuweho wenyi, ahubwo ko na Chantal Mutega wari usanzwe ari umuvuzi w’uyu Mutwe nawe yakuweho kuko yari yarashizweho m’uburyo butubahirije amategeko agenga CNRD/FLN, ndetse ko ubu hatowe indi Komite shya itarimo Lt Gen Hamada na Chantal Mutega n’agatsiko kabo.
Ejo kuwa 26 Ukuboza 2022, Chantal Mutega yasubije Gen Jeva ko atangazwa cyane no kubona Umujenerari wagakwiye kuba apanga iby’intambara, ahitamo guhangana n’umusivile kandi w’Umutegarugori kuri za Youtube.
Yakomeje avuga ko bigayitse cyane, kubona umuntu ugeze k’urwego rwa Gen ahitamo guhangana n’abasivile .
Yagize ati:” niba ashaka guhangana ni ahangane na Lt Gen Hamada.Njye ntabwo ndi Umusirikare ndi Umusivile. Biragayitse cyane kubona umuntu ugeze k’urwego rwa Jenerali wagakwiye kuba apanga iby’intambara, ahitamo guhangana najye w’Umusivile kandi w’Umutegarugori.”
Chantl Mutega yakomeje avuga ko muri CNRD/FLN ,hari inzego zitandukanye zirimo iza Politiki na Gisirikare nyamara ngo Gen Jeva aho gupanga iby’urugamba ari nabyo ashinzwe , asigaye yirirwa arwana intamabara y’amagambo ku mbuga nkoranya mbaga.
Hashize igihe mu mutwe wa CNRD/FLN wakomotse kuri FDLR, urangwa no guhangana hagati y’abayobozi bawo.
Ibi byatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri, kimwe gishigikiye Lt Gen Hamada kigizwe na Chantal Mutega,Hategekimana Felicien n’abandi ,mu gihe ikindi kiganjemo Abasirikare n’abasivile barimo Francine Umubyeyi, DR Innocent Biruka n’abandi , gishigikiye Gen Jeva ndetse gisigaye kimwemera nk’Umugaba mukuru w’Ingabo za FLN wasimbuye Lt Gen Habimana Hamada.
Aba ba Jeva na Hamada mu minsi ya vuba muzumva bagejejwe i Kigali.