Abanyarwanda babiri bari mu bantu bane bafunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwa ibyaha bikomeye.
Aba bantu bane bafunzwe barimo uwitwa Santos Mugisha Ruyumbu wo mu gisirikare cya Congo Kinshasa, Juvenal Nshimiyimana Biseruka, akaba ari Umunyarwanda, Moses Murokore Mushabe bivugwa ko ari uwo mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse na Remy Nganji Nsengiyumva wo muri Congo.
Uyu Dr Nshimiyimana Biseruka Juvénal yayoboraga umuryango utari uwa Leta witwa AHDO (African Health Development Organization) na Murokore Mushabe Moses wari ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango mu ntara ya Kasai.
Umunyamakuru witwa Justin Kabumba usanzwe ahengamira kuri Leta ya Kinshasa, yatangaje ko aba bantu bakurikiranyweho gutatira u Rwanda mu gisirikare cya FARDC ngo ariko “n’abayobozi bakomeye muri politiki mu bijyanye n’ubukungu ndetse no mu miryango itari iya Leta.”
Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo Kinshasa, Maj Gen. Maj. Ekenge Sylvan Bomusa mu ijambo yatangarije kuri Televiziyo ya DRC, yatangaje ko nk’uyu witwa asanzwe ari umusirikare w’u Rwanda, ariko ko yitwikiriye iby’uriya muryango utari uwa Leta AHDO.
RWANDATRIBUNE.COM