Abanyeshuri basaga 205 biga muri MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) bashoje amashuri mu mashami atandukanye aba muri iryo shuri.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Nyakanga 2019 hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri n’ababyeyi babo berekezaga muri Muhabura Integrated Polytechnic College ahari habereye umunsi mukuru wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 205 bose bigaga mu mashami atandukanye aba muri iryo shuri harimo ishami rya Engineering Technology, Business studies hamwe na Hospitality and tourism
Mu magambo yose yahavugiwe yaganishaga mu kwibutsa abarangije ko umwanya ugeze ngo ubumenyi bakuye muri iryo shuri atari ubwo kwicarana mu rugo. mu ijambo rya Mutabaruka J.Claude nk’uwari uhagararariye abanyeshuri barangije watangiye ashimira kuri byinshi yagezeho abikesha kuba ubu afite akazi keza agakesha ku kuba yarize ibijyanye n’ubumenyi bushingiye ku bumenyingiro aho ashoje mu gashami kajyanye n’ibya imicungire y’amahoteri na maresitora(Hotel and Restaurent Management) ngo akaba yaratangiye akazi muri imwe mu mahoteri akorera mu mujyi wa Musanze aho yatangiye akora nk’uwacyira abakiriya ariko kubera ubumenyi akesha ubumenyi bufite ireme akesha MIPC, ubu akaba yaragizwe umuyobozi w’iyo hoteri.
Kwambara amakanzu nk’abanyeshuri barangije kaminuza ntibivuze ko ishuri rirangiye; iryo akaba ari ijambo rya Rt. Rev. Dr Mugisha Mugiraneza Samuel, aho yaritanze atanga impanuro kuri abo banyeshuri bashoje icyiciro cya mbere cya kaminuza abasaba ko bagomba gushaka kumenya ibirenze kubyo bavanye muri iryo shuri ariko bakabikora baciye bugufi kuko yabibukije ko kuba uyu munsi bambaye amakanzu bitavuzeko bashoje kwiga ko ahubwo aribwo bitangiye, abasaba ko aho bazabona hose imiryango ifunguye ku buryo hari ikindi kintu yahabona cyabafasha mu mibereho yabo batagomba gutinya kwinjiramo.
Mu ijambo rya Dr. Gashumba James akaba ari Vice-Chancellor wa RP (Rwanda Polytechnic), niwe wari umushyitsi mukuru waje ahagarariye Minisiteri y’uburezi. yakomeje ashishikariza abanyarwanda cyane cyane urubyiruko doreko arirwo rufite umubare munini mu gihugu gukunda uburezi bushingiye ku bumenyingiro hatabayeho kuvuga yamvugo y’abakera bavugaga ko kwiga imyuga ari iby’abantu baciriritse akomeza avuga ko hanze abantu bacyize ari abize imyuga bityo rero ashishikariza uru rubyiruko gukora bakareka kwirirwa boza akarenge bavuga ko badashaka ko intoki zabo zandura na cyane cyane ko hanze aha bagiye abatanga akazi baba bashaka abafite abazi icyo bakora
Muri uyu munsi mukuru hakaba hari abayobozi batandukanye mu nzego zitandukanye haba ku rwego rya Eglise Angrican mu Rwanda ndetse n’inzego bwite za Leta