Amakuru yizewe aravuga ko Leta Zunze Ubumwe za America zahamagaje uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iki Gihugu, gutanga ibisobanuro ku bacanshuro b’Abarusiya bivugwa ko baherutse kugera i Goma.
Aya makuru yatangajwe n’abantu bakurikiranira ibya hafi byo Congo Kinshasa, wagize ati “Leta Zunze Ubumwe za America zahamagaje ambasaderi wa Zaire ngo atange ibisobanuro ku bacanshuro ba Wagner bari i Goma.”
Aba bacanshuro bo muri iri tsinda ry’indwanyi kabuhariwe rya Wagner batangiye kuvugwa i Goma kuva mu mpera z’icyumweru gishize, aho bamwe mu bazi amakuru, bemeza ko haje abarwanyi bagera mu 100.
Ikinyamakuru gikora inkuru zicukumbuye mu karere k’Ibiyaga Bigari kizwi nka Great Lakes Eye mu butumwa giherutse gutangaza, cyagize kiti “Amakuru aturuka ahantu hizewe, aremeza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze guha akazi abarusiya 100, n’abandi barwanyi 103 bahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa baturutse muri Bucharest, na Romania bamaze kugera muri Goma ku ya 22 Ukuboza 2022, bakaba bacumbitse muri Hoterl ya Mbiza.”
RWANDATRIBUNE.COM