Abaminisitiri bo muri Guverinoma ya DRC baturuka mu ishyaka ER(Essemble Pour la Republique) riyobowe m’Umunyapolitiki akaba n’umuherwe Moise Katumbi, batangiye kwitandukanya n’Ubutegetse bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Aba ni Christian Mwando Nsimba wari Minisitiri w’igenamigambi,, Chérubin Okende Minisitiri wari ushizwe gutwara abantu n’ubwikorerezi na Veronique Kulumba Nkulu wari Minisitiri wungirije w’ubuzima.
Impamvu zatanzwe n’aba baminisitiri ,ngo n’uko Umuyobozi w’Ishyaka ryabo ER(Essemble pour la Republique) ariwe Moise Katumbi, aheruka kuva mu ihuriro “Union Sacree” rigizwe n’Amashyaka ashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi kandi akaba yaranatangaje ko aziyamamaza k’umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo muri 2023, aho azaba ahanganye na Perezida Felix Tshisekedi.
Christ Mwando Simba umwe muri aba baminisitiri mu ibaruwa y’ubwegure bwe yagize ati:” Bitewe n’uko Umuyobozi w’Ishyaka ryacu Moise Katumbi aheruka kwitandukanya na”Union Sacree”.Nshingiye kandi ku bibazo bya Politike ihuriro “Union Sacree” rifitanye n’Ishyaka mpagarariye ER(Essemble Pour la Republique) byatumye nanjye mfata icyemezo cyo kwegura muri Guverinoma .”
Izi mpamvu zatanzwe na Christ Mwando, nizo zanatanzwe na Chérubin Okende na Veronique Kulumba Nkulu bose baturuka mu ishyaka ER rya Moise Katumbi.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, nibwo Moise Katumbi yitandukanyije n’ihuriro “Union Sacree” rigizwe n’amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi ,ahita anatangaza ko azahangana nawe mu matora yo mu 2023.
Yahise anasaba Abaminisitiri bo mu ishyaka rye ER , kwitandukanya n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi , bakava muri Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde.
Byatumye abashigikiye Perezida Felix Tshisekedi, batangira kumwibasira bavuga ko ari Umugambanyi kandi ko ari umunyamahanga w’Umuyahudi bityo ko adakwiye kuyobora DRC.
Ubu, hari ihanagana rikomeye hagati y’Abashigikiye Perezida Felix Tshisekedi na Moise Katumbi mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 2023 yegereje.