Umushinjacyaha mukuru wa Botswana yavuze ko leta y’iki gihugu izajuririra icyemezo cy’urukiko rukuru cyo gukuraho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.
Mu kwezi gushize kwa gatandatu, urukiko rukuru rwatesheje agaciro amategeko yo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza yahanishaga abaryamana bahuje igitsina igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi.
Urukiko rukuru rwavuze ko ayo mategeko anyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu.
Icyo cyemezo cy’urukiko cyabonywe na benshi nk’intambwe itewe mu kuvugurura imibereho y’abaryamana bahuje igitsina.
Ariko Abraham Keetshabe, umushinjacyaha mukuru wa Botswana, yavuze ko abacamanza b’urukiko rukuru bakoze ikosa.
Mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu, Bwana Keetshabe yagize ati: “Nasomye nitonze umwanzuro w’urukiko ugizwe n’amapaji 132, none ndabona ko urukiko rukuru rwakoze ikosa mu gufata uwo mwanzuro”.
Yongeyeho ko azageza ikirego mu rukiko rw’ubujurire, ariko nta bindi bisobanuro yatanze ku mpamvu azashingiraho ajurira.
Icyo cyemezo cy’urukiko rukuru cyo mu kwezi gushize cyahuriweho n’inteko y’abacamanza batatu bose nta wuvuyemo.
Icyo gihe, umucamanza Michael Elburu yavuze ko “icyubahiro cya muntu kivogerwa iyo amatsinda ya banyamucye ashyizwe mu kato”. Yongeyeho ati: “Guhitamo uwo muryamana ntabwo ari ibintu umuntu yigira. Ni kamere y’ingenzi mu buzima”.
Urukiko rukuru rwafashe icyo cyemezo ku kirego cyari cyatanzwe n’umunyeshuri wavuze ko umuryango mugari wahindutse, ko kuryamana kw’abahuje igitsina bisigaye byemewe ahantu henshi kurushaho.
Icyo cyemezo cy’urukiko rukuru cyishimiwe n’amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina mu bice bitandukanye byo ku isi.
Mu myaka ya vuba ishize, ibihugu bya Angola, Mozambique n’ibirwa bya Seychelles, byakuyeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina.
Ariko amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina aracyariho mu bihugu byinshi by’Afurika, ndetse bihanishwa igihano cy’urupfu mu majyaruguru ya Nigeria, muri Sudani, Somalia na Mauritania.
Mu kwezi kwa gatanu, urukiko rukuru rwa Kenya rwashyigikiye guhana abaryamana b’igitsina kimwe.