Igihugu cya Sudani y’Epfo na cyo kinjiye mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, cyohereje abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Aba basirikare barenga 700 boherejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, babanje guhabwa impanuro na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir.
Perezida wa Sudani y’Epfo yasabye aba basirikare kuzarangwa n’ikinyabupfura no kubahiriza amabwiriza yose bazahabwa n’abayoboye ubu butumwa bw’Ingabo za EAC ziri mu RDCongo.
Yagize ati “Mbasabye kuzagaragaza ikinyabupfura kinshi iboneye ndetse no kuzubahiriza amabwiriza yose muzahabwa.”
Perezida Salva Kiir kandi yasabye aba basirikare kutazagaragaraho ingeso mbi zo gufata ku ngufu no gusambanya abakobwa.
Yabahaye urugero ko igisirikare cy’Igihugu cyabo cyaranzwe n’imyitwarire myiza ubwo cyari mu rugamba rwo guharanira ubwigenge.
Izi ngabo za Sudani y’Epfo zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisanzeyo iz’Ibindi Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Kenya n’u Burundi.
Ubu butumwa bw’iri tsinda ry’ingabo zo mu Bihugu bigize EAC, bwakumiriwemo ingabo z’u Rwanda nkuko byasabwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma byo gufasha umutwe wa M23.
RWANDATRIBUNE.COM
Reka RDF yakujya muri kariya kajagari! Nabandi ntacyo bagiye gukora RDC idafite ubushake bwa politike bwo gukemura ibibazo bya RDC. Amaraporo yatangiye kuvuga ko izo za Uganda ntacyo zirakora! Byose byicwa na RDC. Ubwo rero izo za Kenya, Burundi na Sudan zizalinda zitaha ntacyo zigezeho! Umuti ufitwe na Leta ya RDC. Ikibabaje nuko bose bazavayo bashwanye cga barwanye na RDC/FARDC.
Harya ubundi Tshisekedi arahuruza ingabo imihanda yose ngo azishore k’u Rwanda. Hagize umwibutsa ko muri za 1998, 1999, 2000, 2001 na 2002 u Rwanda rwahanganye n’ibihugu 8 kandi bifite ibisirikare bikomeye n’ibikoresho nka Angola, Zimbabwe, Uganda n’ibindi. U Rwanda ntirwabihondaguye se? Barabyibagiwe aka kanya!