Umugabo wari uyuye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, yishwe n’inyama yamunize ubwo yakoragamo bwa mbere atararya n’iya kabiri.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa wa Wimana mu Kagari ka Giheke mu Murenge wa Giheke, aho uyu mugabo witwa Sibobuhungiro Athanase yajyaga kurya inyama mu rugo rwa mugenzi we wari wamutumiye na bagenzi be bakajya kuzirwa mu rugo rwe.
Uyu Athanase yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 nyuma yuko ariye inyama ikamuhagama mu muhogo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Giheke, Caleb Nigihe yemeje ko uyu mugabo wari umukozi wa WASAC yapfuye nyuma yo kunigwa n’inyama.
Yagize ati “Bari biriwe bafata agacupa barimo n’abamotari babiri ngo bamaze kunywa agacupa bajya gusura mugenzi we bakorana yari yatetse inyama zitogosheje zirimo na Karoti noneho arazishyushya agifata inyama imwe ayiriye atarayimira ihita imuhagama.”
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Giheke ariko abaganga baho bakabona ntacyo bamumarira bagatumiza imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Gihundwe ariko ko yahageze yamaze kwitaba Imana.
RWANDATRIBUNE.COM
Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.