Ihuriro ry’amashyaka ya Politiki agera kuri 20 ashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ryakoreye urugendo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa DRC mu rwego rwo kurebera hamwe niba ibyo biyemeje mu gihe biyamamarizaga kuyobora igihugu byaragezweho.
Muri iyi nama abatuye muri Ituri bagaragarije iri tsinda ko ubutegrtsi bwa Perezida bwa Tshisekedi mu myaka yose amaze kubutegetsi ntacyo bwabagejejeho mugihe bari barabijeje ibitangaza nyamara manda yabo yenda kurangira, binagaragara ko bashobora kwiyamamariza indi.
N’ubwo abaturage bagaragaje ibi, umwe mubagize iri huriro akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’iri huriro mu ntara ya Ituri, Me Antoine Dhenaya nawe yabisubiyemo, aho yatangaje ko intego y’iyinama yari iyo kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko mu gihe amatora yegereje, bagomba kwibuka ko n’ibyo basezeranijwe batabibonye.
Antoine Dhenaya yavuze cyane cyane k’umutekano wifashe nabi mu myaka itatu ishize muri iyi ntara
Aho yagaragaje ko Ituri irindwa n’Imana gusa, ntabasirikare ba Leta n’abahari ntibagire icyo babamarira agaragaza neza ko umutekano basezeranijwe ntawo bigeze babona. Iyi ntara ya Ituri n’imwe mu ntara zigize uburasirazuba bwa Congo, igice kibasiwe n’umutekano muke mu myaka irenga 20 ishize ndetse na n’ubu hakaba hadasiba intambara.
Mu gihe cyo kwiyamamaza umukuru w’igihugu cya Congo Felix Tshisekedi yahatambukanye iturufu igaragaza uburyo azagarura amahoro muri utu duce nyamara ibintu byasubiye Irudubi kurusha ukpo byari bimeze mbere, ibintu byatumye bavuga ko ntacyagezwe ho mubyo bari baremerewe mu gihe cy’amatora yo muri 2019.
Aba baturage basabwe kuzitonda mu matora y’ubutaha muri 2023 kugira ngo batazongera kubeshwa nk’uko byagenze mbere.
Umuhoza Yves