Umunyapolitiki akaba n’Umuherwe Moise Katumbi uheruka gutangaza ko aziyamamariza amatora y’Umukuru w’igihugu cya DRC mu 2023,yatangaje ko Abanyekongo nibamuhundagazaho amajwi bakamutora , mu gihe cy’amazi atandatu ya mbere nta ntambara izongera kuba muri DRC ndetse ko Ibihugu bituranyi byose by’iki gihugu bizayubaha .
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, Moise katumbi yibukijwe ko ari umwe mu biyamarije umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo 2023, ariko ko muri ibi bihe hari ikibazo cy’umutwe wa M23 n’uko yagicyemura mu gihe yatsinda amatora akaba Perezida wa DRC.
Moise Katumbi, yasubije ko mu gihe cy’amezi agera kuri atandatu, nta ntambara yaba ikirangwa mu Buasirazuba bwa DRC ndetse ko Ibihugu bituranyi byose byatangira kubaha iki Gihugu.
Yagize ati:”ni ibintu byoroshye kuri njye. Mu jyihe cy’amezi atandatu, iyo ntambara ntabwo yaba ikiri k’Ubutaka bwa DRC kandi ibihugu bituranyi batangira kutwubaha.”
Yongeyeho ko ari ibintu afitemo ubunararibonye kuko ubwo yari akiri Guverineri w’Intara ya Katanga, yabashije gukemura ibibazo by’ubwicanyi byari byarahazambije ,nyamara ngo abasha gukorana n’Abayobozi b’ingabo icyo kibazo kibonerwa umuti.
Moise katumbi, akomeza avuga ko ibanga ari ugutoza igisirikare cya FARDC kikongererwa ubushobozi bw’imirwanire no kongera ingengo y’imari ikigenerwa.
Apuu, ubwose azubaka igisirikare mu mezi 6 koko bibaho? Cyangwa azubaka igisirikare abo avuga bazubaha RDC azaba yabanje kubaboha ngo nabo batubaka ibyabo?! Ibi n’ukwiyamamaza gusa nta kindi!