Urusengero rwo mu Mujyi wa Kigali byari byatangajwe ko rwashyize ku isoko, hasohotse andi makuru avuga ko uru rusengero rutari gushakirwa abakiliya ahubwo ko hari ikibyihishe inyuma.
Ni urusenero rw’Itorero Ebenezer Rwanda, riri mu Mudugudu wa Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho byari byatangajwe ko rukenewemo miliyoni 400 Frw.
Inkuru yo gushakira isoko uru rusengero yari yabaye ikimenyabose ndetse bamwe bayivugaho cyane batangajwe no kuba urusengero ruri kugurishwa, inkuru yari yumviswe bwa mbere mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’iri torero Ebenezer Rwanda bwashyize hanze iri tangazo bunyomoza aya makuru ko uru rusengero ruri ku isoko.
Mu itangazo bigaragara ko ryanditswe ku ya 29 Ukuboza 2022, rigira riti “Turasaba Abanyamakuru kuvuguruza izi nkuru z’ibihuha ko atari byo ko byaba byarakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’Imana kuri Ebenezer Rwanda Giheka ku bw’inyungu zabo bwite.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’iri torero, Rev Nkundabandi Jean Damascene, rikomeza rigira riti “Nta hantu na hamwe Ebenezer Rwanda ifite urusengero igurisha.”
Rigasoza rigira riti “Turasaba abakristo bahungabanyijwe n’ibyo bihuha, kugira ihumure bagakomeza gukora umurimo w’Imana nkuko bisanzwe.”
RWANDATRIBUNE.COM