Kuva urugamba rwakubura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umugaba w’Ikirenga w’umutwe wa M23, General Sultan Makenga, yagaragaye mu mashusho mu kiganiro n’itangazamakuru.
Ni amashusho yagiye hanze mu ijoro ryacyeye, agaruka ku bwicanyi bwabereye Kishishe bivugwa bwahitanye abaturage 131, bageretswe kuri M23 ariko uyu mutwe ukaba warabiteye utwatsi.
Muri aya mashusho, hagaragaramo abaturage bo muri aka gace ka Kishishe ndetse n’abo mu buyobozi bw’ibanze, bashimangira ko ubu bwicanyi bwakoze n’umutwe wa FDLR ndetse na FARDC bari gufatanya muri uru rugamba.
General Sultan Makenga na we wagaragaye muri aya mashusho, avuga ko ibyatangajwe kuri ubu bwicanyi byuzemo ibinyoma.
Ati “Hari abavuga ko hapfuye 300 abandi bakavuga 127 abandi bakavuga ko ari 50. Na bo ubwabo ntibazi umubare wa nyawo.”
General Makenga avuga ko na bo babajwe cyane n’abantu baburiye ubuzima muri aka gace. Ati “Nyuma twaje kuganiriza ubuyobozi bw’ibanze, uyu munsi haremezwa ko haofuye abasivile umunai muri Kishishe na bo baguye mu mirwano yaduhuje n’ubufatanye bwa Guverinoma n’imitwe yiyambaje.”
Yavuze ko banasabye ko hakorwa iperereza n’uruhande rwigenda rutazabagoma, akaba ari rwo bategerejeho amakuru ya nyayo.
RWANDATRIBUNE.COM