Nyuma y’imirwano iremereye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC iri guterwa ingabo mu bitugu n’imitwe y’inyeshyamba ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, uyu mutwe wafashe imbunda nyinshi n’amasasu byatawe n’abo bahanganye.
Ni imirwano imaze iminsi ibera mu gace ka Bwiza, aho FARDC ifatanyije n’imitwe nka FARDC, FDLR, APCLS, NYATURA, PARECO, CODECO, NDC-RENOVÉ na Mai-Mai bagabye ibitero kuri M23.
Uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo, ukomeje guhangana n’Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Iki gisirikare kandi kimaze iminsi cyakiriye abacancuro bo mu itsinda ry’abarwanyi kabuhariwe ry’Abarusiya rizwi nka Wagner, ari na bwo cyaboneyeho gukaza ibitero kigaba kuri M23.
Gusa nubwo iki gisirikare gikomeje kubona amaboko, ariko Intare za Sarambwe (M23) zikomeje kukereka ko ari umwana imbere yazo.
Kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wagaragaje intwaro nyinshi zafashwe n’abarwanyi bawo bazambuye FARDC ndetse n’iyi mitwe kiyambaje.
Ni intwaro zirimo imbunda z’intambara ziganjemo izizwi nka AK47 ndetse n’izindi zirasa ibisasu biremereye, ndetse muri ibi byagaragajwe hakaba harimo n’amasasu menshi.
RWANDATRIBUNE.COM