Fatuma Ndala Aminata na Moustapha Ndala, abana ba Col Mamadu Ndala warwanyije bikomeye Umutwe wa M23 mu 2012, bagize icyo basaba Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Mu muhango wabeyere mu mujyi wa Goma ejo kuwa 2 Mutarama 2023 wo kwibuka imyaka icyenda ishize Col Mamadu Ndala Mustapfa yiciwe mu gico yategewemo mu gace ka Beni kuwa 2 Mutarama 2014, abana be bavuze ko bashima Ubutegetsi bwa DRC budahwema kubitaho no kubafasha mu buzima bwabo bwaburi munsi nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo.
Aba babana ariko, banenze Ubutegetsi yaba ubwa Joeph Kabila wahoze ayobora DRC n’ubwa Perezida Tshisekedi wamusimbuye, kudashiraho urwibutso rwa Col Mamadu Ndala muri DRC kugirango ajye ahora yibukwa nk’intwari ku rwego rw’igihugu .
Aba bana ,bakomeza bavuga ko se (Col Mamadu Ndala) yabaye Intwari ikomeye muri DRC, ubwo yemeraga guhara amagara ye kugirango arwanye Umutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Goma n’utundi duce twinshi muri teritwari ya Rutshuru mu 2012, ndetse ko ariwe wayoboye urugamba rwatumye M23 itsindwa icyo gihe.
Fatuma Ndala umukobwa wa Col Mamadu Ndala yagize ati:” Mu izina ry’umuryango wacu wose n’imfubyi za Col Mamadu Ndala by’umwihariko, wishwe kuwa 2 Mutarama 2014 mu gace ka Beni, tuboneyeho umwanya wo gusaba Perezida wa Repubulika akaba n’umubyeyi w’igihugu, kugira icyo akora mu rwego rwo gushyiraho urwibutso rw’umubyeyi wacu witangiye igihugu ubwo yirukanaga M23 k’Ubutaka bwa DRC, akajya yibukwa nk’intwari ya Repubulika Iharanira Demokara ya Kongo”
Col Mamadu Ndala Mustapha, afatwa n’Abanyekongo nk’intwari yabashije kwurwanya Umutwe wa M23 mu mwaka wa 2012 ,ubwo wasubiraga inyuma abarwanyi bawo bamwe bagahungira mu Rwanda abandi benshi bari kumwe na Gen Makenga bagahungira Uganda.