Mu masaha asatira saa sita z’ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, FARDC n’abambari bayo, bagabye ibitero mu mujyi wa Masisi ariko batungurwa no gusanga abarwanyi b’uyu mutwe biteguye.
Ni ibitero byabaye saa tanu n’igice z’ijoro (23:30’) rishyira kuri uyu wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, aho abasirikare ba FARDC bafatanyije n’inyeshyamba za FDLR, iza Mai-Mai, iza CODECO ndetse n’abacancuro b’Abarusiya, bagabye igitero mu mujyi ukomeye wa Masisi.
Abarwanyi ba M23 bari baryamiye amajanja mu birindiro byabo, bahise barekurira amasasu abari babagabyeho ibi bitero, bakizwa n’amaguru, bayabangira ingata ubundi biruka kibubona mpamaguru.
Umutwe wa M23 wahise ugira icyo utangaza kuri iki gitero, wongeye kuburira aba bahanganye ko nta na rimwe bazawugabaho ibitero ngo bibahire.
Ni igitero cyabaye mbere y’amasaha macye ngo uyu mutwe wa M23 urekure agace ka Rumangabo, aho abarwanyi bawo baza kurekura ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, bakagisigira igisirikare cy’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba baraye bahageze kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023.
RWANDATRIBUNE.COM