Impungenge Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije( Democratic Green Party of Rwanda) riyobowe na Hon.Dr Frank Habineza ryagaragazaga ku bijyanye n’umurengera w’imisoro yagarutsweho n’Inteko ya sena y’u Rwanda.
Bamwe mu ba senateri muri Sena y’u Rwanda basanga kuba hari abaturage bakwepa imisoro cyangwa se bakayirigisa ari ikibzo gikomeye ku bukungu bw’ igihugu abantu bagakwiye gufatira umwanya bakakiganiraho mu buryo bwimbitse.
Nkuko mu kwiyamamaza kw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda mu matora yo gushaka kwinjira mu nteko, imwe mu migabo n’imigambi ryagendaga rigeza ku bayoboke baryo harimo no kuzatorera itegeko rigabanyiriza abaturage imisoro ihanitse mu rwego rwo kugirango abakora ubucuruzi biyongere hanyuma n’abasora baziyongera kandi basore batinubira Leta cyangwa se ngo habeho kunyereza imisoro.
Mu kiganiro Inteko rusange ya Sena iherutse kugirana na Komisiyo y’ Ubukungu muri sena y’u Rwanda ikibazo cy’ imisoro cyagarutsweho.
Prof Nkusi Laurent ati “gusora ni ngombwa ariko kandi iyo umusoro ukabije wica umusoro”.Aha Senateri Nkusi yavugaga ko ikigo cy’imisoro n’amahoro gikwiye kwisuzuma kikareba niba imisoro yakwa abaturage itabaremereye bityo bikaba bishobora kuba ari yo ntandaro yo guhitamo kuyikwepa .
Senateri Nkusi asa nuwunganiye Senateri Bizimana Evariste , umwe mu bagize Komisiyo y’ ubukungu.Avuga ko mu biganiro bagiranye na RRA nacyo bakivuzeho.Ku bwa Senateri Bizimana agira ati “RRA ntabwo yakabaye isoresha umuturage kugeza igihe ananiwe akava muri business (mu bucuruzi).Bakwiye kubegera bakabaganiriza , bakareba igihombo bafite niba gihari byashoboka bakabishyuza make cyangwa se bakayabarekera ariko business igakomeza kuko ariyo iturukamo wa musoro”.
Aha Senateri Bizimana yatanze urugero rw’akarere ka Bugesera gaherutse gusonera abaturage umusoro w’ amasambu wari umaze igihe barananiwe kuwishyura kubera ibirarane byari byarabaye byinshi,ariko magingo aya ngo abaturage ubu batangiye gusora bundi bushya kandi babikora bishimye ndetse ngo n’umubare w’abasora wariyongereye.
Gusa ariko k’ urundi ruhande , Senateri Tito Rutaremara we avuga ko mu bihugu byinshi ku isi abantu batishimira gusora .Ati “benshi baba bifuza kudasoreshwa “Senateri Rutaremara avuga ko kenshi na kenshi usanga imisoro ari ni ikintu gikoreshwa nk’ iturufu mumatora mu bihugu bitandukanye aho abanyapolitiki bakeneye amajwi usanga bizeza abaturage kuzakuraho imisoro kuko baba baziko aribyo bibagera ku mutima !Agasaba inzego bireba kubyigana ubushishozi bakareba niba koko ari umusoro uremereye cyangwa se niba ari bwa bushake buke bw’ abaturage bwo kudakunda gutanga umusoro.
Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko mu karere u Rwanda ruherereyemo ari rwo rufite imisoro iri hasi cyane ugereranije n’ibindi bihugu. Hakibazwa ngo ese ibyo bihugu n’ibihe , n’ibingahe, abaturage babyo babayeho ngute