Umutwe wa M23 ukomeje kwerekana ko ufite ubuhanga budasukirwa mu mirwanire kubera uburyo ukomeje gukubita incuro FARDC n’inyeshyamba yiyambaje, bakomeje kuwugabaho ibitero.
Amafoto yashyize hanze na M23, agaragaza abarwanyi bayo bambariye urugamba bagaragaza imbaraga mu mitambukiro n’igihagararo cyabo.
Ni amafoto agiye hanze nyuma yuko uyu mutwe ukomeje kwamurura abasirikare ba FARDC ndetse n’imitwe iki gisirikare kiyambaje mu mirwano bahanganyemo.
Uwashyize hanze aya mashusho, yagize ati “Intare za Sarambwe (abarwanyi ba M23), imfura, intwari, abagabo na sultani Makenga Emmanuel uzwi nka Bravo Five. Wamuruye imirwe 120 na FARDC muri Rutshuru.”
Uyu mutwe waboneyeho kuburira indwanyi z’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner baje gufasha FARDC muri uru rugamba.
Ubutmwa bwa M23 busoza bugira buti “Muzareba uko tugiye guha isomo Abarusiya.”
Aba bacanshuro b’Abarusiya kandi baherutse kugaragara bari mu modoka ifite ibirango bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RWANDATRIBUNE.COM
Gusa mwitegure bariya bacanshuro ngo barasa kubi. Mwongere ubutasi bazajye bajya kuza mufite amakuru yose kuburyo mubatega ambushi mukabahondagura.
M23 ntabwo ibuze intelligences kd Uwiteka dusenga arikubona akarengane kacu ntampamvu Imana idufasha tuzatsinda kuko uwo turwana arumugome m23 oyeeeeeeeee