Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Umusenateri mushya muri Sena y’u Rwanda ari we Dr. Francois Xavier Kalinda.
Nkuko tubikesha itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023.
Iri tangazo rigira riti “None ku wa 06 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr. Francois Xavier Kalinda Umusentaeri muri Sena y’u Rwanda.”
Dr. Francois Xavier Kalinda ashyizweho nyuma y’ukwezi kumwe Dr Iyamuremye Augustin yeguye mu mwana w’Ubusenateri n’uwa Perezida wa Sena y’u Rwanda.
Dr Iyamuremye Augustin weguye tariki 08 Ukuboza 2022, yatangaje ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi butashoboraga kumwemerera gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano ze kuko bumusaba kwivuza.
Ubwo yasezeraga kuri bagenzi be muri Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye yavuze ko atari gushobora gukomeza kuyobora Inteko mu buriri kuko uburwayi afite butuma agira imbaraga nke.
RWANDATRIBUNE.COM
None se ko mutatubwiye icyo yari asanzwe akora !