Nyuma yuko ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo kirekuwe n’umutwe wa M23 ikagishyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, hagaragaye uko kimeze bigaragara ko kigeze kuberamo imirwano ikomeye.
Iki kigo cya Rumangabo cyarekuwe na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Mutarama 2023, igishyikiriza ingabo zigize itsinda rya EACRF rw’abasirikare bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma yuko iki kigo gishyikirijwe iri tsinda, hagaragaye uko kimeze, bigaragara ko gitekanye.
Iki kigo cyari cyarafashwe na M23 nyuma y’imirwano y’inkundura yakibereyemo aho FARDC ifatanyije na FDLR bakirindaga, bakozanyijeho n’abarwanyi ba M23 mu mirwano ikomeye.
M23 yagifasha nyuma yo kubigerageza inshuro zirenze imwe, ubwo yageragezaga kucyamururamo inyeshyamba za FDLR ariko zikagenda zibona imisada yaturukaga muri FARDC hejuru.
Gusa byaje kurangira M23 igifashe, aho binavugwa ko biri mu bikorwa byagoye uyu mutwe kwigarurira kubera uburyo iki kigo cya gisirikare cyari kirinzwe bikomeye.
RWANDATRIBUNE.COM