Umutwe w’Iterabwoba wa ADF urwanya Leta ya Uganda ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hahishuwe ko mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize wa 2022, wari wacuze umugambi wo kugaba ibitero mu bice birimo no mu Rwanda.
Uyu mutwe wa ADF, ni umwe mu yikomeje kwivugana abaturage benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukaba unakomeje guhigwa bukware n’ubufatanye bwa FARDC na UPDF.
Amakuru akubiye muri Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko uyu mutwe w’Abanya-Uganda “Wari wacuze imigambi yo kugaba ibitero i Kampala, i Kigali, i Goma no muri Bunia hagati ya tariki 20 na 25 Kamena 2022.”
Iyi raporo ivuga ko uyu mugambi w’ibi bitero waburijwemo nyuma yuko benshi mu barwanyi b’uyu mutwe w’Iterabwoba, bakwiriye imishwaro kubera ibitero byagiye bibagabwaho.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hari operasiyo yiswe Shujaa igamije kurandura uyu mutwe, ihuriweho n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’icya Uganda (UPDF).
RWANDATRIBUNE.COM