Umutuzo wagarutse mu mujyi wa Rutshuru no mu mujyi wa Kiwanja nyuma y’urugamba rukomeye rwumvikanyemo imbunda nto n’iziremereye. Uru rugamba rwumvikanye cyane mu gace ka Kazaroho no muri Tongo agace kayoborwa n’inyeshyamba za FDLR, aho bakunze kwita muri Bwito.
Amakuru aturuka muri Rutshuru avuga ko uyu munsi kuwa 09 Mutarama habaye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba FDLR, bakorera mu itsinda rya Tongo.
Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo i Kiwanja, ikigo cya Rutshuru no mu gace gakikije iki kigo humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu y’imbunda nini ndetse n’imbunda ntoya.
Uru rufaya rw’amasasu rwatumye abaturage bagira ubwoba ndetse batangira no guhunga
Amakuru aturuka kuri Radio okapi avuga ko n’ubwo abaturage bari bahiye ubwoba ariko ko uru rugamba rwari ruri hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba FDLR. Ibi byose Byabereye mu nkengero z’agace bakunze kwita Kazaroho, mu matsinda ya Tongo, aho izo nyeshyamba za FDLR zisanzwe ziba
Ayo makuru yemeza kandi ko inyeshyamba za M23 zahuye n’inyeshyamba z’Abahutu zo mu Rwanda igihe zashakaga kujya guhunika ibiryo bafite mu mirima yabo .
Byongeye kandi, Abarwanyi ba Mai-Mai, birukanwe n’inyeshyamba za M23 i Nyamilima mu cyumweru gishize.
Amakimbirane y’amoko akomeje kwiyongera muri aka karere ka Rutshuru kandi gakomeje kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline