Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cy’imisoro ihanitse kigomba gushakirwa umuti, hakagenwa imisoro yoroheye benshi kuko ari na byo byatuma hinjira imisoro myinshi.
Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kurahiza Perezida wa Sena mushya Dr. Kalinda François Xavier.
Yagarutse ku bibazo bikiremereye abanyarwanda bikomeje kugenda bizamurwa na bo bavuga ko bibabangamiye.
Kibazo cy’imisoro ihanitse, umukuru w’u Rwanda yavuze ko abasora bamaze kumva akamaro ko gutanga imisoro ariko ko kuba ikiri hejuru hari benshi izitira.
Ati “Kandi hari ababishinzwe bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo tudafite n’icyo dutakaje. Ntabwo naje hano kugira ngo mvuge ko dukwiriye gutakaza imisoro, ntabwo ari byo mvuga, ahubwo yiyongere ariko ishobora kwiyongera mu buryo kandi yorohejwe.”
Yaboneyeho gusaba abafite mu nshingano kwakira imisoro kubyigaho mu buryo bwihuse kugira ngo ibikomeza kuvugwa n’abaturage, bibonerwe umuti.
Yagarutse kandi ku bibazo biri mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, aho benshi bamaze igihe biyasira bavuga ko imodoka ari nke bigatuma bamwe bamara umwanya munini bategereje imodoka zibatwara.
Yavuze ko igitangaje ari uko mu babishinzwe nta n’umwe wakimubwiyeho ahubwo ko agenda abyumvana abaturage.
Ati “Wenda murabizi cyangwa ntimubizi, muve aha mujya gukurikirana kugira ngo mumenye uko ikibazo giteye, mugishakire umuti gikemuke.”
RWANDATRIBUNE.COM