Perezida Paul Kagame , yagize icyo avuga ku kibazo cy’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje guhunga Uburasirazuba bwa DRC berekeza mu Rwanda.
Mu muhango wo kwakira indahiro za Kalinda Francois Xavier Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda kuri uyu wa 9 Mutarama 2023 ,Perezida Kagame yavuze ko atazakomeza kwihanganira ko abantu bakomeza guhunga kubera ubwoko bwabo.
Yakomeje avuga ko u Rwanda, rutazakomeza kwihanganira kubona abantu bazira ubwoko bwabo muri Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Kongo, no gukomeza kwakira impunzi zihunga ziva muri icyo gihugu kubera ubwoko bwabo zikereza mu Rwanda ndetse ko rutazakomeza kwikorera uwomutwaro rwonyine.
Perezida Paul Kagame, atangaje ibi mu gihe hashize iminsi hari impunzi z’Abayekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ziri guhungira mu Rwanda kubera urugomo n’ubugizi bwa nabi bari gukorerwa na FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDLR na Mai Mai.
Mu kiganiro bagiranye n’igitangazamakuru Mpuzamhanga cy’Abongereza BBC, abavugira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’majyaruguru ,bavuze ko bari guhunga kubera ko batotezwa bazira uko basa.
Bongeyeho ko mu duce twa Masisi na Rutshuru ahakigenzurwa na Leta, hashyizwe za bariyeri nyinshi ziri kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Muri Kivu y’Amajyepfo naho, harvugwa ihunga ry’Abanyamulenge bari gutotezwa n’imitwe ya Mai Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro ishigikiwe na FADRC binavugwa ko harimo n’imbonerakure z’i Burundi .