Mu bana b’abanyenshuri 25 bari mu modoka yakoze impanuka ubwo yari ibajyanye ku ishuri bigaho mu Mujyi wa Kigali, yitabye Imana.
Uyu mwana witabye Imana, ni uwari wakomeretse cyane wari uri kwitabwaho n’abanga mu bitaro bya CHUK wari wanongerewe amaraso kuko yari yakomeretse cyane.
Urupfu rwe rwemejwe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinze umutekano wo mu muhanda nkuko byatangajwe n’umuvugizi waryo SSP Irere Rene.
SSP Irere Rene yavuze ko uyu mwana yitabye Imana koko aho yari kuvurirwa muri CHUK, ati “Amaze kwitaba Imana ni wa wundi twavugaga barimo kongerera amaraso muri CHUK.”
Uyu muvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko bamwe mu bana bari muri iriya modoka bo batashye kuko borohewe.
Iyi mpanuka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023, ni iy’imodoka ya bisi yari ijyanye aba banyeshuri aho biga ku ishuri ryitwa Path of Success.
Yakomereyemo abantu 27 barimo abanyeshuri 25 ndetse n’umushoferi wari utwaye iyi modoka n’umurezi umwe wo kuri iri shuri ryigaho aba bana.
RWANDATRIBUNE.COM