Ubuzima bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bukomeje kugeramirwa kubera iyicwa ryabo benshi bemeza ko ari Jenoside iri kubakorerwa, aho noneho hagaragaye umutwe wa CODECO wiraye mu gace kamwe batuyemo, wica abo uhasanze unabatwikira inzu.
Ni amashusho yashyize hanze n’ukurikiranira hafi amakuru y’ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa CODECO wagabye igitero mu ijoro mu gace ka Jissa kari mu bilometero bibiri uvuge mu gasantere k’ubucuruzi ka Largu ndetse no mu bilometero bitandatu uvuye mu nkambi y’abavanywe mu byavo ya RHO.
Aya mashusho agaragaza amazu menshi yo muri aka gace ari gucumba umwotsi nyuma yo gutwikwa ndetse hari n’imirambo ya bamwe mu baturage baba bamaze kwicwa n’uyu mutwe.
Uyu watangaje amakuru yongeye kumenyesha ko ibiriho bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi ari Jenoside iri gukorerwa mu Ituri.
Yunze mu rya M23 itarahwemye kugaragaza ko abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside kandi igakorwa n’abarimo FARDC, n’imitwe bafatanyije nka FADLR ndetse n’uyu wa CODECO.
RWANDATRIBUNE.COM
Muzehe tukuri ibyuma tabara abavandimwe bacu bikomeza kwicwa, kibimonyo.
Antonio Guterres??????. For how long is the UN going to continue supervising genocidal killings? Is the Rwandan catastrophe in 1994 not enough example?