Sosiyete Sivile Ikorerara muri Teritwari ya Rutshuru mu Nntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ivuga ko Umutwe wa M23 utigeze uva mu gace ka Rumangabo cyo kimwe na Kibumba.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, Jean Claude Mbabaze Umuyobozi mukuru w’iyi Sosiyete Sivile, yatangaje ko bafite amakuru asesuye yemeza ko Umutwe wa M23 ukiri mu gace ka Rumangabo n’ubwo uheruka kugaragaza ko uhavuye ku mugaragaro.
Yagize ati “N’ubwo mwumvishe M23 ivuga ko ivuye muri Rumangabo, ntabwo ari byo usibye kujijisha. Kimwe no muri Kibumba M23 iri kujijisha kuko ariyo ikigenzura Rumangabo, kandi abarwanyi bayo baracyahari ku bwinshi.”
Kugeza ubu, M23 imaze kuva ku bushake mu duce dutatu aritwo, Kibumba, Buhumba na Rumangabo, ikadusiga mu maboko y’Ingabo za EAC mu rwego rwo gushyira mu bikowa imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Gusa Abanyapolitiki batandukanye muri DRC na za Sosiyete Sivile bavuga ko ibyo M23 iri kubikora igamije kujijisha no kurangaza Abanyekongo n’Isi yose muri rusange, kugira ngo igaragaze ko ishaka amahoro kandi igifite gahunda y’intambara no gukomeza kwigarurira utundi duce.
Umutwe wa M23 wo urabihakana ,ukavugo ko wamze kuuva muri utwo duce k’umugaragaro izuba riva idusiga mu maboko y’Ingabo za EAC.
Ubuyobozi bw’ingabo za EAC nabwo ,bwamaze kwemeza ko M23 yavuye muri utwo duce idusiga mu maboko y’ingabo zabo .