Frederic Amani umwarimu muri Kaminuza ya Lububanshi akaba n’umwe mu Banyekongo barwanya M23, yatangaje ko Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC ntaho zitaniye n’iza MONUSCO.
Uyu mugabo avuga ko kuba Ingabo za EAC nta gahunda zifite yo kurasa Umutwe wa M23, nta musaruro bizatanga mu rwego rwo kugarura amahoro n’Umutekano mu Burasirazuba bwa DRC .
Yakomeje avuga ko gahunda izi ngabo zifite ari ukwambura Guverinoma ya DRC ubugenzuzi ku butaka bw’igihugu cyabo kubera “Zone Tampo” ziri kurema hagati ya M23 na FARDC.
Prof Amani akomeza avuga ko aho M23, ivuye hatagakwiye kugirwa “Zone Tampo” ahubwo ko FARDC ifatanyije n’izo ngabo bagakwiye gufatanyiriza hamwe mu kugenzura utwo duce M23 yavuyemo.
Prof Frederic Amani, yongeyeho ko Ingabo za EAC zamaze kugaragaza imbaraga nkeye no kubogamira k’uruhande rwa M23 mu rwego rwo gukemura no kurangiza ikibazo cy’uyu mutwe ufitanye n’Ubutegetsi bwa DRC.
Yavuze ko ntaho izi ngabo zitaniye na MONUSCO iheruka gutangaza ko nta bushobozi ifite bwo kurwanya M23, ndetse ikaba imaze imyaka irenga 20 k’Ubutaka bwa DRC, itarabasha gukemura ikibazo cy’umutekano mucye uterwana n’imitwe yitwaje intwaro kandi arizo nshingano zayo.
Yagize ati “Kurema Zone Tampo ku butaka bwa DRC bigaragaza gutsindwa no kubogamira ku ruhande rwa M23 kw’ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Izi ngabo zanze kurasa M23 nk’uko twari tubyiteze ahubwo ziri muri gahunda yo kwambura Guverinoma yacu ubugenzuzi mu bice M23 ivuga ko yavuyemo.
Ntaho zitaniye na MONUSCO iheruka gutangaza ko nta bushobozi ifite bwo kurwanya M23 ikaba inamaze imyaka irenga 20 nta musaruro iratanga.”
Yakomeje asaba Guverinoma ya DRC kwamagana no kwirukana ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC mu maguru mashya koko ibikorwa byazo, bishobora kuzateza amakimbirane akomeye n’intambara zidashira mu burasirazuba bwa DRC mu gihe kiri imbere.