Mu gitongo cyo kuriuyu wa 10 Mutarama habaye imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Katwiguru . iyi mirwano yabereye nko mu birometero 20 uvuye mu burengerazuba bw’umujyi wa Kiwanja mu gace ka Binza, aha hose ni muri Rutshuru
Iyi mirwano yatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo (ku isaha yo muri aka gace) ubwo inyeshyamba za M23 zacakiranaga n’inyeshyamba za Nyatura hamwe n’itsinda ry’inyeshyamba za CMC zo muri Katwiguru.
Amakuru aturuka mu gace ka Rutshuru avuga ko abarwanyi b’iri huriro ry’iyi mitwe yombi bakorera muri ako gace ari bo bagabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba za M23 hanyuma imirwano iranzika kugeza umuseke urangiye.
Abarwanyi b’iyi mitwe yitwara gisirikare, ubu barimo kugaba ibitero mu midugudu myinshi isigaye igenzurwa na M23 nyamara uko bagabye ibitero M23 ibasubiza inyuma.
Mu majyepfo y’iburengerazuba hari kuza agahenge nyuma y’imirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere i Marengera mu itsinda rya Tongo. Aho inyeshyamba za M23 zagonganye n’inyeshyamba za FDLR zirwanya Leta y’u Rwanda.
Ahandi hari kuboneka agahenge ni mu gace gakikije ikiraro cya Mabenga, muri Nyiragongo, hafi ya Kibumba aho inyeshyamba za M23 zikigaragara.
Uwineza Adeline