Ejo kuwa 9 Mutarama 2023, abarwanyi bane ba Mai-Mai biciwe mu gace ka Mambelenga muri Irumu na Byakato, mu karere ka Mambasa mu Ntara ya Ituri.
Ni nyuma y’ imirwano yahanganishije Mai Mai na FARDC aho abasirikare babiro ba FARDC bayikomerekeyemo naho k’uruhande rwa Mai Mai hapfa mo bane .
Aya makuru akomeza avuga ko muri iyi mirwano , Abasirikare batatu ba FARDC bari bafashwe n’aba barwanyi babohojwe na FARDC.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, ingabo zasubije inyuma aba ba Mai Mai kugira ngo zirinde abaturage bahungiye mu bigo byegeranye nabo.
Igitero cya mbere cy’aba barwanyi ba Mai-Mai ,cyibasiye ibirindiro bya FARDC mu gace ka Byakato mu karere ka Mambasa.
Sosiyete sivile yo muri ako gace ,ivuga ko abo barwanyi bashakaga kugarura intwaro zabo bari baherutse kwamburwa.
Nk’uko bitangazwa na FARDC, ngo aba barwanyi ba Mai Mai ni urubyiruko rwo muri Byakato, bamwe muri bo bakaba barafashwe kugira ngo bakorerweho iperereza.
Sosiyete sivile ,ivuga ko irindi tsinda ry’abarwanyi ba Mai-Mai bo mu mutwe wa Mazembe ryibasiye umudugudu wa Mambelenga mu ijoro ryo ku wa mbere kugeza ku wa kabiri, ni nko mu birometero 120 uvuye i Bunia mu karere ka Irumu.Gusa FARDC yabujije kwinjira kwabo bantu bitwaje imbunda muri ako gace.
Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu CRDH ,utanga umubare w’abantu bane bapfuye, barimo n’umugore w’umuyobozi w’ingabo.
Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, ituze ryagarutse muri ako gace kandi bamwe mu baturage batangiye gusubira mu midugudu yabo.
UWINEZA Adeline