Abasirikare 700 bamaze amezi atatu batorerwa muri Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo biteguye kujya guhashya umutwe wa M23.
Aba basirikare 700 bagize batayo ya Tigre, bariho batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Lukusa aho bahamaze amezi atatu bakaba bashoje imyitozo yabo.
Bavuze ko biteguye kujya ku ruhembe mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23 mu gihe n’abakomando bagiye biyambazwa, byabananiye.
Aba basirikare biyemeje guhashya uyu mutwe, mu gihe igisirikare cy’iki Gihugu kigeze no kumanura abakomando bo mu itsinda ririnda umukuru w’Igihugu ngo bajye guhashya umutwe wa M23 ariko bikabananira.
Abarwanyi b’umutwe wa M23 uhanganye na FARDC bo bakomeje kwamurura abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba z’imitwe nka FDLR ndetse n’abacanshuro b’Abarusiya baherutse kwiyambazwa.
Aba kandi iyo bakinagiye kubera kotswa umuriro na M23, ntibibuka ko bari bafite intwaro kuko bazisiga bagakiza amagara yabo dore ko ejo hashize M23 yagaragaje izindi ntwaro yabambuye.
RWANDATRIBUNE.COM
Ntabwo ushobora kunesha igisirikare kirwana buri munsi! Aya niyo makosa RDC ikora. Kwanga gukemura ikibazo cya M23 hakiri kare byatumye ikomera cyane. Nubwo watozwa imyaka itanu, ntabwo wamera nk’uhora kuri tere y’imirwano arwana buri munsi. Byanze bikunze M23 ifite uburambe kurusha FARDC. Nibyo M23 itari izi yabimenyeye kuri tere kubera ibisirikare bitandukanye ihora ihanganye nabyo. Ese ngaho FARDC, FDRL, MONUSCO, za Mai Mai zitandukanye n’ibindi byinshi.