Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amauru y’ibihuha akomeje gucicikana ko u Rwanda rutazongera kwakira impunzi, ishimangira ko ruzakomeza kubakira ndetse ko no muri iyi minsi haro izo ruri kwakira.
Ibi bihuha byari byatangiye gukwirakwizwa n’abanyapolitiki bashyigikiye Congo, nyuma yuko Perezida Kagame avuze ko u Rwanda rurambiwe gukomeza gucumbikira impunzi z’Abanyekongo ruhora rutukirwa.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yanyomoje ibi byavugwaga ko u Rwanda rutanzongera kwakira impunzi ndetse ko rugiye no kwirukana izihari.
Yagize ati “U Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi ndetse nzi neza ko kuri uyu mugoroba haza kuza raporo ivuga ko hari impunzi ziza kuba zinjiye mu Rwanda.”
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko kuva cyera u Rwanda ruzwiho kwakira impunzi kandi rukaba rwubaha uburenganzira bw’impunzi ndetse n’amasezerano mpuzamahanga yo kwakira impunzi.
Yavuze ko ikibabaje ari ukuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatarereye agati mu ryinyo ntigire ikintu na gito ikora ku mpunzi zayo zahungiye mu Rwanda.
Ati “Ariko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu Guverinoma y’u Burundi yohereje intuma z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru bakoze basuye impunzi z’Abarundi mu nkambi babashishikariza gutaha.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarwa impunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 70, ndetse muri iki gihe muri Congo Kinshasa hakomeje kuba imirwano, hakaba hari izindi zahungiye mu Rwanda zinakomeje guhunga.
RWANDATRIBUNE.COM