Mu muhango wo kwakira indahiro za Kalinda Francois Xavier Perezida mushya wa Sena y’u Rwanda kuwa 9 Mutarama 2023 ,Perezida Paul Kagame yakomoje ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kwihanganira kwakira impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhungira mu Rwanda ,mu gihe hari n’izindi zirenga 77.000 zihamaze imyaka irenga 20.
Perezida Paul Kagame ,yongeye ho ko ikibazo cy’izi mpunzi z’Abanyekongo cyaje kubera u Rwanda umutwaro uremereye kandi rukawikorera rwonyine.
Uyu mutwaro urwanda rwikorejwe, ushingiye k’ukuba ruhora rushinjwa gutera inkunga M23 umutwe urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, harimo n’impunzi zimaze igihe mu nkambi mu Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere.
Nyuma y’iri jambo rya Perezida Kagame , Ejo kuwa 11 Mutarama Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma ya DRC akaba na Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagize icyo avuga ku ijambo rya Perezida Kagame ubwo yakomozaga ku kibazo cy’Impunzi z’Abanyekongo ziri guhungira mu Rwanda .
Patrick Muyaya, yavuze ko kutakira impunzi z’Abanyekongo bigaragaza kutagira ubumuntu ndetse ko muri DRC hari umubare munini w’impunzi z’Abayarwanda uruta iz’Abanyekongo bari mu Rwanda.
Patrick Muyaya nti yabashije gusobanukirwa n’ijambo rya Perezida Kagame cyangwa se yabyirengagije nkana!
Abasesenguzi mu bya Politiki, bemeza ko Patrick Muyaya atabshije gusobanukirwa neza n’icyo Perezida kagame yashatse kugaragaza ubwo yakomozaga kukibazo cy’impunzi z’Abanyekongo, cyangwa se akaba yarabyirengagije nkaba kubera impamvu za Politiki.
Bemeza ko icyo perezida Kagame yashatse kugaragaza , atari ukwakira cyangwa gucumbikIra impunzi z’Abanyekongo k’Ubutaka bw’u Rwanda nyirizina.
Bakomeza bavuga ko icyo Perezida Kagame yagaraje, ari uko atazakomeza kwihanganira ko abantu bakomeza guhunga bazira ubwoko bwabo,uko basa cyangwa se uko Imana yabaremye.
Abo ,ni Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze imyaka irenga 20 mu buhungiro n’abandi bakomeje guhunga Uburasirazuba bwa DRC berekeza mu Rwanda ,kubera guhohoterwa no gukorerwa ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi bazira gusa ko ari Abatutsi.
Izi ni zimwe mu mpamvu zatumye Umutwe wa M23 ufata intwaro aho umaze igihe uhanganye n’Ubutegetsi bwa DRC ndetse ukaba uvuga ko mubyo urwanira ,harimo n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bamaze igihe mu buhungiro harimo n’abari mu nkambi z’impunzi mu Rwanda .
M23 ivuga ko aba Banyekongo ,bagomba gutaha mu gihugu cyabo bakanahabwa uburenganzira kimwe n’Abandi Banyekongo.
Imyaka 20 irashize izi mpunzi ziri mu buhungiro mu Rwanda n’ahandi , ariko imiryango mpuzamahanga n Ubutegetsi bwa DRC uko bwagiye busimbura aho gukemura ikibazo cy’izi mpunzi , bahora bashinja u Rwanda kuzitera inkunga ya gisirikare kugirango zijye guhungabanya Umutekano wa DRC aho kureba uko bazifasha gutahuka mu gihugu cyazo cya DRC.
Ni mu gihe Ubutegetsi bwa DRC ,butagaragaza ubushake bwo gucyura izi mpunzi ahubwo bukaba bwarahisemo kubita Abanyamahanga b’Abanyarwanda, byatumye nabo bashyinga Umutwe wa M23 ugamije kurwanira uburengazira bwo no gusubira mu gihugu cyabo cya DRC , ariko bikarangira byose bishyizwe ku mutwe w’u Rwanda.
Njye sinemeranya nabavuga KO Congo yibasira abavuga ururimi rwikinyarwanda bareke kubica uruhande hibasirwa Abatutsi.
Kuko Congo harimo abatutsi benshi batazi ikinyarwanda,nkabatuye Kinshasa,za kasayi ntibazi urwo rurimi.
Kandi nabo baribasirwa kubera ubwoko bwabo.
Hari nkandi moko yabakongomani avuga ikinyarwanda,abahunde bamwe nabamwe bavuga ikinyarwanda Kandi ntakibazo cyururimi bafite rwabateza akaga.
Inkuru nyinshi wandika ziba ari nziza; ariko ujye ugerageza wandike neza amagambo asomeka. Ese ntimugira ubagenzurira inkuru mwandika haba mu myandikire n’ibigize inkuru mbere y’uko isohoka? Amakosa menshi mwandika atuma inkuru yanyu itakaza umwimerere wayo. Ubwo nashatse kwitsa kucyo bita Typing error mu ndimi zo hanze. Murakoze
turi kubikosora kandi
Thanks.