Sosiyete Sivile yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ikomeje kotsa igitutu ingabo zihuriwe n’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirzuba, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Kuri uyu wa 12 Mutarama 2023, iyi Sosiye Sivile yahaye izi ngabo iminsi itandatu gusa kuba zatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa M23,bitaba ibyo zikazinga imizigo yazo zisubira mu bihugu zaturutsemo cyangwa se haka imyigaragambyo ikomeye yo kuzamagana.
Ssosiyete Sivile yo muri DRC, ivuga ko imyitwari y’ingabo za Kenya itarimo gushimisha Abanyekongo,bitewe n’uko birirwa mu mujyi wa Goma bitemberera ,mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi .
Yanamaganye kandi kuza kw’ingabo za Sudani mu gihugu cyabo, ivuga ko abananiwe kugarura umutekano mu gihugu cyabo , ataribo bakwiye kuza kugarura amahoro n’Umutekano muri DRC.
Bongeyeho ko ntacyo ingabo za AEC zibamariye, kuko bari bazi ko zizafasha FARDC kurwanya M23 n’ubushotoranyi bw’u Rwanda, ariko ngo kugeza magingo aya nta gitero na kimwe ziragaba ku mutwe wa M23 .